RFL
Kigali

Ibintu 5 byageza umukobwa ku ikamba mu mboni za Sunday Justin wabaye umukemurampaka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2020 13:13
0


Sunday Justin Nzitatira wabaye umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Supranational Rwanda 2019, yavuze ko umukobwa uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 akwiye kugira ibitekerezo bizima kandi akamenya kubisobanura.



Nzitatira yabaye mu Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. Abinyujije muri Igitenge Fashion yashinze yateye inkunga Miss Rwanda 2019, Miss High School atanga ibitekerezo muri Miss USA Africa n’ahandi.

Izina ry’uyu mugabo wize ibijyanye no kwigisha ryavuzwe cyane nyuma y’uko agiranye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe na Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity 2019].

Yishimira ko mu gihe amaze akorana na Miss Mwiseneza yagutse mu ntekerezo kandi ko bashyize mu ngiro umushinga we. Anavuga ko yamufashije gutekereza neza ku mubare munini w’abantu bifuzaga kumuha akazi akimara kwegukana ikamba.

Ubu Mwiseneza Josiane ni umwe mu banyeshuri muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri mu mwaka wa Mbere. Sunday avuga ko amarembo y’uyu mukobwa yafungutse abicyesha irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Sunday Justin yavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 asabwa gukora byinshi byisumbuyeho kuko agiye gusimbura Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 ufite ibikorwa byinshi yakoze byivugira.

Yavuze kandi ko kugira ngo umukobwa agera ku ikamba rya Miss Rwanda 2020 akwiye kugira ibitekerezo bye, akabishyira ku murongo, akaba we, akamenya icyo Akanama Nkemurampaka gakeneye ndetse agaharanira kuzana agashya mu irushanwa.

1.Gira ibitekerezo byawe:

Sunday avuga ko umukobwa ushaka ikamba rya Miss Rwanda akwiye kugira ibitekerezo bye bwite kandi akarenga kumva no kwita cyane kubivugwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bagaragaza amarangamutima ku bakobwa bahatanye.

Yavuze ko abagize Akanama Nkemurampaka batita ku mukobwa uri kuvugwa ahubwo ko bashingira ku bitekerezo by’umukobwa ndetse bakareba niba yujuje n’izindi ngingo zitandukanye zigenga irushanwa.

Sunday ati “Gira ibitekerezo byawe kandi ubisobanure neza. Abakobwa benshi baba bafite ibitekerezo muganiriye ariko yagera hariya [Imbere y’Akanama Nkemurampaka] bikaba ibindi b’ibindi.”

2. Shyira ibitekerezo ku murongo:

Yavuze ko hejuru yo kuba umukobwa uhataniye ikamba afite ibitekerezo bizima akwiye no kumenya kubishyira ku murongo akamenya aho gutangira naho gusozoreza.

Sunday agaragaza ko hari bamwe mu bakobwa baba bafite imishinga myiza yo gushyigikirwa ariko badafite ubushobozi bwo kuyisobanura kugira ngo abantu bayumve babashyigikire.

Ni kenshi bamwe mu bakobwa imbere y’Akanama Nkemurampaka bananirwa gusobanura iby’umushinga bifuza gukora ndetse bamwe bakamara amasegonda atari make bagerageza kwibuka uko umushinga wabo umeze.

Ibi bituma bamwe bahatakariza amanota byahurirana n'uko n’izindi ngingo zishingirwaho batazujuje bakibura mu bakomeza mu cyiciro.

Nyamara mu matsinda n’abo mu miryango yabo baba bumvikana nk’intyoza mu gusobanura imishinga kandi itanga icyizere.

3. Ba wowe:

Uyu mugabo washyize imbere gushora imari mu mideli avuga ko buri mukobwa adakwiye guhatanira ikamba yumva ashaka kugenda nk’uko ‘kanaka’ wamubanjirije yabigenje.

Anavuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ko afitanye isano n’umukobwa ‘runaka’ waciye muri Miss Rwanda. Ati “Ngo nabonye undi Miss watowe agenda gutya. Wishaka kuzana iby’amasano ngo nziranyi ‘nakanaka’ wabaye Miss, Oya! Ahubwo baba wowe.”

Kuri we kuba umukobwa byavugwa ko afitanye isano na Nyampinga ‘runaka’ cyangwa se bikavugwa ko hari ishingano afite ngo ntibimuhesha ikamba imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.

Ati “Abo bagize Akanama Nkemurampaka nta n’ubwo bifuza kumenya isano ufitanye n’umuntu runaka uzwi cyangwa wigeze kwandika amateka meza.”

Atanga urugero akavuga ko Miss Mwiseneza yitabiriye Miss Rwanda ntawe yishyingikirije kandi “Arakundwa sinibaza ko hari n’umunyarwandakazi wigeze ajya muri iri rushanwa agakundwa nkawe.”

4. Mukobwa iga icyo Akanama Nkemurampaka gakeneye:

Nzitatira avuga ko buri mukobwa wese akwiye kumenya kandi akazirikana icyo Akanama Nkemurampaka gakeneye n’ibyo kagenderaho kurushaho kugira igihunga cy’abakobwa bashyigikiwe na bamwe mu bantu bitwaje ibyapa bavuza n’amafirimbi.

Yavuze ko umukobwa akwiye kujya ku rubyiniro ashyize umutima ku kumva icyo Akanama Nkemurampaka kamubaza akirengagiza ko hari umukobwa umwe cyangwa babiri imbuga nkoranyambaga zamaze kwambika ikamba.

5. Mukobwa gira agashya:

Yavuze ko umukobwa akwiye guharanira gushaka ikintu gishya yitwaza mu irushanwa kurusha gushaka kugenderera kubyo abandi bakoze.

Sunday avuga ko atemeranywa n’abavuga ko aba bakobwa bananirwa gushyira mu ngiro imishinga yabo kuko ‘kubishyira mu bikorwa ni ikindi kintu’.

Yavuze ko umukobwa atanga umushinga nta ngengo y’imari afite azifashisha ariyo nta mpamvu ntawe ukwiye kubacira urubanza rw’uko ibyo biyemeje batabikoze.

Sunday avuga ko kuba nta mafaranga aba bakobwa baba bafite yo kubafasha bikwiye gutuma batekereza ku kintu gishya bazana byanatuma Leta ibitekerezaho kabiri ku buryo yamushyigikira mu gushyira.

Sunday avuga kandi ko niba umukobwa yaragiye muri Miss Rwanda ashaka ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] akwiye kwifotoza ifoto imwongerera amanota kandi agakurikirana umunsi ku munsi imigendekere y’irushanwa.

Nubwo uyu mwaka atari mu baterankunga ba Miss Rwanda, Sunday avuga ko azakomeza gukorana n’iri rushanwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Sunday Justin amaze umwaka ari umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane

SUNDAY JUSTIN YAVUZE IBINTU 5 BYAGEZE UMUKOBWA KU IKAMBA RYA MISS RWANDA

">

VIDEO&AMAFOTO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND