RFL
Kigali

Nelly Kelba yashyize hanze indirimbo yise "Guarantee" yatuye abakundana-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/02/2020 12:03
0


Umunyempano muri muzika uri kuzamuka Nelly Kelba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Guarantee” yatuye abantu bose bari mu rukundo. Amajwi y’iyi ndirimbo iri mu njyana ya Zouk yatunganyijwe na Producer Truckslayer ukorera muri Touch Records ari naho hakorewe amashusho yayo.



“Guarantee” irimo amagambo y’urukundo aho umusore aba afite impungenge z’uko umukunzi we bashobora gutandukana akamusaba kumuhamiriza ko ntaho azajya.

Nelly Kelba yavuze ko icyatumuye guhimba iyi ndirimbo ari uko muri iyi minsi byeze ko abantu batakirambana mu rukundo. Ati “Icyatumye nkora iyi ndirimbo ni uko muri iyi minsi abakundana batakimarana kabiri cyangwa bakaba bafite ubwoba ko bahita batandukana.”

Yavuze ko ‘Ubutumwa bukubiyemo bugenewe abakundana cyane cyane muri uku kwezi abakundana bashyiramo imbaraga cyane’.

Uyu  musore utaramara igihe kinini mu muziki, avuga ko amaze kuzamura urwego ndetse yungutse n’ibindi bimufasha gukomeza gutera imbere.

Ati “Mu gihe maze mu muziki ubunararibonye  bwarazamutse  cyane kurusha uko natangiye kandi nungutse byishi bitandukanye byatuma umuziki wanjye utera imbere.

Uyu mwaka wa 2020 afite gahunda yo gukomeza gushyira hanze ibindi bihangano ku buryo uzarangira hari aho izina rye rigeze. Mu mpera z’umwaka wa 2019, Nelly Kelba yari yashyize hanze indirimbo yitwa “Uzaperereze” yakoranye na MC Tino.

Nelly Kelba yashyize hanze indirimbo nshya

REBA GUARANTEE YA NELLY KELBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND