Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Yannick Bizimana, ubitse ibihembo bibiri by’umukinnyi mwiza w’ukwezi biheruka gutangwa muri Rayon Sports, yongeye kugaragara ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umnukinnyi witwaye neza muri Mutarama, kandi anafite amahirwe yo kwegukana.
Bizimana
Yannic uheruka kwegukana ibihembo bibiri biheruka gutangwa mu Ugushyingo &
Ukuboza 2019, bikaba bitangwa buri kwezi n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports
bibumbiye muri March Generation Fan Club ku bufatanye n’uruganda rwa Skol
Brewery LTD, aho bahemba umukinnyi w’indashyikirwa
muri Rayon Sports buri kwezi.
Iki
gihembo cy’umukinnyi mwiza mu kwezi kwa mbere muri Rayon Sports, kirahatanirwa
na rutahizamu Yannick Bizimana unahabwa amahirwe yo kucyisubiza, Myugariro
akaba na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga ndetse na Kakule Mugheni Fabrice
ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Mugheni
Kakule Fabrice ukina hagati mu kibuga, akaba amaze kugarura icyizere nyuma
y’igenda rya Martinez Espinoza wari umutoza mukuru wa Rayon Sports mu mikino
ibanza ya shampiyona 2019-2020, akaba ari umukinnyi uri gufasha Rayon Sports
cyane mu kibuga hagati, akanarema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.
Eric
Rutanga ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso, nawe yarigaragaje cyane mu
ntangiriro z’uyu mwaka akaba nawe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo
yigeze guhabwa.
Yannick
Bizimana ubitse ibihembo bibiri biheruka gutangwa mu mezi abiri ashize,
arashaka guca agahigo ko kwegukana igihembo cya gatatu cyikurikiranya, dore ko
yabikoreye mu kwezi gushize kwa mbere, ayo yagiye atsindira ibitego iyi kipe
akanakora cyane mu kibuga bigaragarira amaso ya buri wese.
Gutora
umukinnyi mwiza bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga za SKOL Brewery Ltd, March’
Generation Fan Club.
Gahunda
yo guhemba umukinnyi wa Mutarama 2020 itehanyijwe tariki 13 Gashyantare 2020
saa kumi ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.
Eric Rutanga ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cyo muri Mutarama
Yannick arahabwa amahirwe yo kwisubiza iki gihembo agahita aca agahigo
Fabrice Mugheni wagarutse mu kibuga nawe arahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo
TANGA IGITECYEREZO