RFL
Kigali

Alain Muku yahuje Byumvuhore, Samputu, amatorero n'abandi mu 'Iserukiramuco ry'i Rwanda' yateguye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2020 9:54
0


Abahanzi bafite ibihangano by’umwimerere gakondo w’injyana nyarwanda barimo Byumvuhore Jean Baptiste, Jean Paul Samputu, Itorero Intayoberana n’abandi bashyizwe mu mushinga w’ ‘Iserukiramuco ry’i Rwanda’ riri gutegurwa na Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku].



Iri Serukiramuco ry’i Rwanda rizahuriza hamwe abahanzi b’ibihangano ‘bifite imizi mu muco w’u Rwanda’ ryitabirwe n’abahanzi bo mu Rwanda no mu muhanga ndetse n’amatorero.

Alain Muku yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe yitegereza uko ibihangano by’abahanzi bubakiye kuri gakondo byifashishwa na benshi ariko kuri ubu bakaba nta bitaramo bakora kandi bafite indirimbo zitanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

Alain akomeza avuga ko indirimbo z’aba bahanzi zicurangwa kuri Radio, Televiziyo, mu tubyiniro n’ahandi ariko ko abaziririmbye nta nyungu bibabyarira nyamara abanyarwanda bakizikunze kandi bakumbuye kubabona imbona nkubone.

Yagize ati “Iri serukiramuco ry’ i Rwanda rigamije gushakisha abahanzi bakuru muri iki gihugu mushaka kwibagirwa ariko mugakina indirimbo zabo. Abo bita “Igisope [Karahanyuze]” barahari. Ariko hari n’abandi ntakwita ‘Igisope’ ariko nabo baza bakazimira.”

Yungamo ati “Ubu wambwira ngo Mavenge Sudi azira iki? Ubu wambwira ngo Rafiki azira iki? Ndumva Tuyisenge muri gahunda za Leta gusa. N’abandi benshi urumva abo mvuze ni abahanzi bakiri bato ntabwo ari abahanzi bashaje nkabariya.”

Alain Muku yavuze ko guhitamo abahanzi yashingiye ku bafite indirimbo zubakiye kuri gakondo nyarwanda n’ibicurangisho ndetse n’amatorero nyarwanda y’imbyino zitandukanye zo mu muco nyarwanda.

Yavuze ko hari bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga yagejejeho iki gitekerezo cyo kwitabira 'Iserukiramuco ry’i Rwanda' batangiye kugirana ibiganiro biganisha ku gusinya amasezerano.

Alain Muku ati “Twaraganiriye bemera ko bazaboneka…Turimo turaganira ku masezerano…abantu bagenda bungurana ibitekerezo ku masezerano kugeza igihe muyashyiriyeho umukono.

“Iyo umuntu aguhakaniye nta n’ubwo mujya mu masezerano… Kwemera ko bazaza Byumvuhore yarabyemeye, Samputu yarabyemeye.”

Mukuralinda yavuze ko ibiciro babimanuye bitewe n’uko hari abadafite ubushobozi bwisumbuyeho kandi nabo baba bashaka gutarama.

Iri serukiramuco ry’i Rwanda rishobora kugirwa ngaruka mwaka bitewe n’umusaruro uzaboneka kuri iyi nshuro ya mbere.

Kwinjira mu bitaramo by’iri Serukiramuco ry’i Rwanda ni 1000 Frw mu myanya isanzwe na 2 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Rizabera kuri Stade ya Huye, Stade ya Ngoma, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi. Ibitaramo bizatangira kuba mu Mpera za Nyakanga bisozwa muri Kanama 2020.

Byumvuhore ari mu bahanzi bashobora gutarama mu 'Iserukiramuco ry'i Rwanda'

Alain Muku yateguye 'Iserukiramuco ry'i Rwanda' yahurijemo abahanzi b'abanyabigwi n'amatorero akomeye

KANDA HANO WUMVE BIRAMBUYE IBY' 'ISERUKIRAMUCO RY' I RWANDA' RYATEGUWE NA ALAIN MUKU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND