RFL
Kigali

Menya ubusobanuro bwo kurota wakutse iryinyo cyangwa ryenda kuvamo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/02/2020 16:05
1


Izi ni inzozi zikomeye abantu benshi bakunze guhura nazo. Kurota iryinyo ryawe rishaka kuvamo ariko bikanga cyangwa ryamaze gukuka byangije icyizere cy'abantu benshi cyane.



Ubusanzwe amenyo akoreshwa mu gukacanga ibyo kurya biba byamaze kugera mu kanwa. Umuntu adafite amenyo igifu n'impyiko byagira akazi kenshi cyane ko gushaka kunoza ibyakiriwe.

Ubushobozi bwo kugira amenyo akomeye bituma agaragara neza kandi agakora neza. Ni byiza ko tumenya ko amenyo yacu agira ingaruka nziza mu mibanire yacu n'abandi bantu kuko adufasha kugaragara neza.

Kurota ufite iryinyo cyangwa amenyo akunaniza bishatse kuvuga ko hari ikintu kiri gushaka guhagarika ubushake bw'Imana kuri wowe. Bivuze ko umubi agutegereje ku munsi utatekerezaga. Si byiza rero kurota ufite iryinyo ryavuyemo cyangwa ubona hari irishaka kuvamo.

Nanone kurota izi nzozi bishobora kuvuga ko mu gihe runaka bazakwirukana mu kazi ukora batakubwiye ahubwo bakakwirukana bagutunguye. Icyo uzakora rero niba usenga reba hirya no hino mu bakwegereye ubundi bose ubitaze usengere mu ntekerezo hanyuma ukore akazi kawe neza utagoma cyangwa ngo wigande ibi bizagufasha kuburizamo ubushake bw'izi nzozi.

IBINDI BISOBANURO BISHOBORA KUBA IBI BIKURIKIRA:

• Kuba wenda guhura n'ibibazo

• Kuba wenda kubabazwa mu rukundo

• Gushaka nabi

• Kuba wenda kurwara bikomeye cyangwa byoroheje

• Amahirwe mabi ugiye kugira

• Kwangwa cyangwa kwirengagizwa 

• Ahari ujya ugira isoni z'uwo uriwe,.....

Niba ukunda kubirota rero jya ufata umwanya uhite usenga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkurunziza eric1 year ago
    Murkoze cyane gx narose havuyemo menshi





Inyarwanda BACKGROUND