RFL
Kigali

Irasubiza Alliance yagororewe n'akarere ka Gicumbi nyuma yo kugahesha ishema muri Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/02/2020 12:34
1


Irasubiza Alliance yagizwe Ambasaderi w’urubyiruko mu karere ka Gicumbi nyuma y'uko abaye umukobwa wa mbere ushyize aka karere muri Miss Rwanda, akagahesha ishema ubu akaba ari mu bakobwa 20 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020.



Irasubiza Alliance afite umushinga wo kurwanya inda zitateganijwe ziterwa abana bato bari mu mashuri yisumbuye. Avuga ko azabigeraho akora ubukangurambaga k’ubuzima bw’imyororokere muri abo bana. Uyu mukubwa wambaye nuro 11 muri iri rushanwa yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, gusa avuka mu Mudugudu wa Kimira, mu kagali ka Gisuna, mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Ni we mukobwa wahamagawe mbere mu bakobwa bagomba kujya mu mwiherero mu muhango wabereye i Gikondo kuwa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020. We na Nishimwe Naomi ni bo bonyine bakomeje hagendewe ku manota menshi y'ababatoye.

Felix Ndayambaje, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye InyaRwanda.com ko bashimishijwe no kuba Irasubiza Alliance yarahesheje ishema aka Karere, akagashyira mu irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka. Ati” Umuryango mugari w’abanya-Gicumbi twarishimye, kandi buriya yafunguriye n’abandi amarembo yabakuyemo ikintu cyo kwitinya”. 

Nk'uko n'ubundi babikoze, yakomeje avuga ko bagiye gukomeza kumushyigikira no kumushyira mu maboko y’Imana kugira ngo urugendo rwe muri iri rushanwa rukomeze kugenda neza. N’ubwo irushanwa ritararangira, uyu muyobozi yabwiye inyarwanda.com ko, Irasubiza Alliance agiye kuba Ambasaderi w’urubyiruko cyane cyane urw’igitsina gore mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati” Yego agiye kutubera Ambasaderi buriya ni umuntu tugomba kujya twifashisha mu buryo bwo kuganiriza urubyiruko cyane cyane rw’abakobwa, mu rwego rwo kwihangira imirimo no kurwanya inda zitateganijwe”.

Yakomeje avuga ko azanjya abafasha mu gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, kwitinyuka, guhanga udushya, ku buryo agiye kubera aka karere umusemburo w’impinduka. Meya Felix Ndayambaje abona iyi igiye kuba inzira nziza yo kwagura ibitekerezo bya Irasubiza Alliance no kumufasha mu buryo bwo kwigira.

Irasubiza Alliance wambaye numero 11 muri iri rushanwa, yabwiye inyarwanda.com ko yishimiye ishingano agiye guhabwa n’aka karere ka Gicumbi akomokamo. Avuga ko bigiye kumufasha kugaragaza ibitekerezo bye. Ati”Bizamfasha kugaragaza ibitekerezo byose mfite, binyorohereze kubisangiza urundi rubyiruko”.

Yakomeje avuga ko azaruremamo icyizere akarutoza guharanira iterambere ry’igihigu. Irasubiza Alliance yahishuriye INYARWANDA ko afite impano yo gucuranga igikoresho cya muzika bita “Ukulele” kimeze nka gitari. 

Ngo ukunda kandi gusenga, kubyina ndetse no kuririmba. Urubyiruko rw’akarere ka Gicumbi rwakunze kuvuga ko impano zarwo zititabwaho kandi zihari ku bwinshi, birashoboka ko ibyo Irasubiza Alliance agezeho aka karere gashobora kubikuramo isomo.

Irasubiza yagizwe Ambasaderi w'urubyiruko muri Gicumbi


ARI MU BAKOBWA TWAGANIRIYE BAGIYE KUJYA MU MWIHERERO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana chartine4 years ago
    Irasubiza miss wa vision 2020





Inyarwanda BACKGROUND