Kigali

Daddy-V afatanyije na Mc Tino bashyize hanze indirimbo 'Oriana' ivuga umukobwa wahuzwe n'urukundo -Yumve

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:4/02/2020 17:33
1


Muvunyi Jean Bosco Victor ukoresha izina rya Daddy-V mu mwuga w'ubuhanzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise Oriana yakoranye n'icyamamare Mc Tino.



Uyu muhanzi aganira n'umunyamaukuru wa INYARWANDA yadutangarije ko iyi ndirimbo yayanditse avuga umukobwa warenzwe n'urukondo. Yagize ati: " Iyi ndirimbo nayanditse ndgendye ku nkuru y'umukobwa umaze guhaga uby'urukundo kubera kubengwa cg kubeshywa na basore benshi baza bakigendera."

Yakomeje avuga ko aba bakobwa baba barabenzwe kongera kujya mu rukundo bitajya byoroha, niyo wa mwizeza ibya mirenge cyangwa ibitangaza kongera gukunda bisaba akazi kenshi.

Muri iyi ndirimbo Oriana Daddy-v avuga ko azamuhoza amarira akamwibagiza ibyahise akamuha ikizere cy'uko ariwe akunda kandi yifuza ko bazabana.

Daddy-v avuga ko Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku kurema imitima uwumva ko yabenzwe na benshi atategereza uwe uzamukunda akamutonesha akamutetesha wazamwibagiza ibyahise.

Iyi ndirimbo yayikorana na Mc Tino umwe mubahanzi bakomeye mu Rwanda akaba n'umusangiza w'amagambo (MC) mu bitaramo bibera i Kigali cyane ndetse akaba n'umunyakuru wa Royal Fm.


Umuhanzi MC Tino

Iyi ndirimbo ikaba ari iya gatatu Daddy-v agize kuva yinjiye mu mwuga wo kuririmba by'ukuri, akaba kandi avuga ko izirenga esheshatu yakoze cyera nazo ziyongeraho kuri izi n'ubwo zitari zitunganyije ku rwego rwo hejuru. Biteganijwe ko amashusho y'iyi ndirmbo ya Oriana azafatwa muri Werurwe, akajya hanze muri Gicurasi.

Umuhanzi Daddy-v

Daddy-v arasaba abakunzi be kumushyigikira dore ko yadutangarije ko atazigera abatenguha cyangwa ngo akore ibihabanye n'ibyo bamusaba.

Daddy-v wazamuriye iyi mpano yo kuririrmba muri choral mu idini rya Adverntist yadutangarije ko umuhanzi akunda ndetse afatiraho ikitegererezo ari Melody na Niyomugabo Philémon ugikunzwe nubu. Adutangariza ko azajya aririmba indirimbo z'urukundo ndetse n'iz' Imana kuko ntiturabacu ngo twigenge nzaririmbira Imana yampaye umwuka nimpano.

Daddy-v yadutangarije ko mu minsi ya vuba azashyira hanze indirimbo yo kuramya Imana (Gospel) ikaba ario nayo izamu injiza muri bige bye byanyuma.

Kanda hano wumve indirmbo ya Daddy-v






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Damascene4 years ago
    Nibakomerezaho babirimo neza kbs.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND