RFL
Kigali

Super Bowl 2020: Kansas City Chiefs yigaranzuye San Francisco 49ers iyitwara igikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 18:36
0


Mu mukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi muri Super Bowl muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru, intero n’inyikirizo yari imwe yagiraga iti” Hello Miami’ ikaba yari iherekejwe n’imirishyo y’ingoma na Vuvuzela by’abafana nyuma y'uko Kansas City Chiefs yigaranzuye San Francisco 49ers ikayitwara igikombe.



Super Bowl ni umukino wibumbiye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere ukaba waratangiye gukinwa byemewe n’amategeko tariki 15 Mutarama 1967.

Super Bowl ni umwe mu mikino ikunzwe n’abatari bacye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Amerika (NFL) ritangaza ko uyu mukino ufite  abafana bagera kuri miliyoni 30.2 bakomoka muri Amerika y'Epfo cyangwa bavuga ururimi rw'iki Espanyole, bakaba barengaho miliyoni ebyiri ku bari barabaruwe mu 2017.

Bwari bwo bwa mbere mu mateka y’umukino wa Super Bowl urebwa n'abantu benshi kurusha indi mikino muri Amerika, ukaba kandi ari umukino wari watumiwemo abahanzikazi bakomoka muri Amerika y'Epfo baririmbye mu gihe cy’akaruhuko.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Hard Rock mu mujyi wa Miami muri Leta  ya Floride, ukaba wahuzaga amakipe ahora ahanganye muri uyu mukino kandi afite abakunzi benshi ya Kansas City Chiefs na San Francisco 49ers.

San Francisco 49ers niyo yatangiye umukino neza, ibanza kurusha ikipe ya Kansas City Chiefs inayinjiza ibitego hakiri kare mu duce dutatu twa mbere, ariko nyuma abakinnyi ba Kansas baje kuva inyuma bigaranzura San Francisco bayitsinda ibitego 21-0 mu gace ka kane babifashijwemo na Patrick Mahomes uzwi nka King Mahomes wabatsindiye ibitego byinshi, byatumye umukino uhita unarangira ku ntsinzi ya Kansas ku kinyuranyo cy’ibitego 31-20 ihita inegukana igikombe.

Bwa mbere mu myaka 50, ikipe ya Kansas City Chiefs yegukanye igikombe cya Lambordi, ikijyana mu mujyi wa Kansas igitwaye mukeba San Francisco 49ers.


Kansas City Chiefs niyo yegukanye igikombe muri Super Bowl


Patrick Mahomes ni umwe mu bakinnyi batsindiye ibitego byinshi ikipe ya Kansas


Abafana bari benshi ku kibuga




Jennifer Lopez na Shakira ni bo baririmbye muri ibi birori





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND