RFL
Kigali

Babou Tight King yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Bull Dogg-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2020 14:35
0


Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2020 umuraperi w’umubyinnyi Djuma Albert uzwi ku izina rya Babou Tight King yasohoye indirimbo nshya yise “Akazi kose” yakoranye n’umuraperi Bull Dogg umaze igihe mu kibuga cy’umuziki w’u Rwanda.



Uyu muraperi yakunzwe mu ndirimbo “Visa”, “Formula”, “Bahereze”, “This is Love” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bubakiye mu njyana ya Hip Hop bigaragaje mu mwaka ushize wa 2019.

Yabwiye INYARWANDA, ko ashingiye ku gihe yamaze muri studio akora iyi ndirimbo cyashibutsemo kuririmba agaragaza imvune ihura n'azo ijoro n’amanywa bikamufasha gutera imbere.

Avuga ko yatekereje kwifashisha Bull Dogg muri iyi ndirimbo kuko ari umuraperi w’inshuti ye kandi w’umuhanga yumvaga azamufasha gutambutsa ubutumwa bwe nk’uko yabyifuzaga muri iyi ndirimbo.

We na Bull Dogg baririmbye bitaka bavuga ko ijoro n’amanywa barara bakora. Bati “Sinkina n'akazi nkina n'umushahara ndi k'umuvuduko ukaze nigga simpagarara.. ndacyabikora ndi mu bayoboye ibara bara.”

Uyu muraperi yari aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Uza” yakoze akuye igitekerezo ku nshuti ye y’umuhungu yakunze umukobwa agakora buri kimwe cyose kugira ngo abimwereke ariko ntibitange umusaruro.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Babou Tight King yifashishijemo umuzungu wamufashije gukina ubutumwa yaririmbaga. Ni mu gihe Producer Pacento agaragara acuranga ‘piano’ aririmba igitero cya mbere akungikanya n'inyikirizo.

Babou Tight King yasohoye indirimbo "Akazi kose" yakoranye n'umuraperi Bull Dogg

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "AKAZI KOSE" YA BABOU TIGHT KING NA BULL DOGG

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND