RFL
Kigali

Ibintu 3 byo kwirinda bigira ingaruka ku mubano w’abakundana

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/02/2020 12:29
1


Kwikunda no gukundana ni ibintu bitajya bibangikana. Abantu rero hari ubwo bazana ingeso zo kwikunda mu rukundo nabo ubwabo batabizi bikaba byagira ingaruka ku mibanire yabo n’abo bakundana.



Ubusanzwe kwikunda ni kimwe mu bintu bibaho muri kamere ya muntu hakaba n’ubwo yisanga yazanye iyo mico mu rukundo rwe. Kugira ngo rero bibashe kubangikana ni uko umuntu ashyira imbaraga mu myitwarire ye kugira ngo ingaruka z’ubwikunde zitangiza urukundo rwe.

Muri iyi nkuru turakugezaho bimwe mu bikorwa bigaragaza kwikunda abantu bakunze gukora batabizi.

1. Guhora wumva ko uri mukuri

Iyo umuntu ahora yumva ko ari we uri mu kuri kabone n’ubwo yaba yakoze ikosa kiba ari ikimenyetso cy’uko yikunda ibi bikaba bijyana no kwikubira. Kugerageza kureba ibintu ukaba wabirebera no mu ruhande uwo mukundana ariho ni ikimenyetso cy’uko nawe umuha agaciro ukumva ko ibyawe atari byo by’ingenzi gusa ahubwo n’undi ashobora kugira ukuri. Ibi bituma urukundo rugenda neza buri wese akumva ko afite ake gaciro.

2. Guhora ukora ibintu byose mu buryo bwawe

Gushaka gukora ibintu byose uko ubyumva ni bibi kuruta no guhora wumva ko uri mu kuri. Urukundo ntabwo ari uguhangana hagati y’abantu babiri ahubwo ni magirirane hagati ya bombi bikaba n’amahirwe yo kugira ngo abo bombi bunge ubumwe. Nta ntsinzi ushobora kubonera mu gushaka gukora ibintu ukwawe uretse gusenya. Reba nawe ugereranye umusaruro w’umuntu wakoze ari wenyine n’umusaruro byatanga igihe mwembi mwahuje ibitekerezo mugakora ikintu kimwe.

3. Gukoresha iterabwoba ngo wigarurire amarangamutima ye

Hari abantu bakunda gushyira iterabwoba ku bakunzi babo bagamije kugira icyo babasaba. Ugasanga arakubwiye ngo n’utaza kunsura ndihamagarira undi, nutampa iki ndashaka uzajya akimpa n’ibindi. Iterabwoba rigaragaza ko udaha agaciro uwo ukunda ndetse ko umusuzuguye ku buryo udahaye agaciro amarangamutima ye ngo abashe gufata icyemezo kimuturutse ku mutima.

Ibi bintu tuvuze haruguru ni ibimenyetso byo kwikunda abantu bamwe bakunze kugaragaza batabizi nyamara igihe utabyitayeho bishobora kwangiza urukundo rwawe. Ni byiza ko ureba kumpande zombi igihe hari umwanzuro uwo ariwo wose ugiye gufata mu rukundo kugira ngo uhe agaciro mugenzi wawe nawe abashe kubigiramo uruhare.

Src: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabatesi Sarah4 years ago
    Murukundo hagomba kubaho gufashanya kandi hakabaho ubwumvikane ntihagire uwiharira ibye. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND