Amakipe akomoka mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika ahazwi nka ‘Magreb’, akomeje kugaragaza ko ari ku ruhembe rw’andi makipe aturuka mu bindi bice by’umugabane wa Afurika mu mupira w’amaguru, nyuma yuko amakipe umunani yakatishije itike ya ¼ muri CAF Champions League, harimo amakipe atandatu ahaturuka.
Amateka
n’ubundi ashobora kwisubiramo, ibyabaye umwaka ushize muri CAF Champions League
bikongera kuba, aho amakipe akomoka mu bihugu byo mu gace ka ‘Magreb’ yongera
guhurira ku mukino wa nyuma nk'uko byagenze umwaka ushize ubwo Wydad Cassablanca
yo muri Morocco na Esperance Sportive de
Tunis yo muri Tunisia zahuriraga ku mukino wa nyuma, maze igikombe kigataha muri
Tunisia.
Bigaragara
ko muri iyi myaka amakipe akomoka muri ‘Magreb’ ari hejuru y'andi makipe haba mu
bushobozi, mu mitegurire y’abakinnyi ndetse n’imikino, bituma akomeza kwiganza
mu marushanwa atandukanye ategurwa na CAF, dore ko n’igikombe cya Afurika mu
bihugu ‘CAN’ nacyo giherutse gutaha muri ‘Magreb’ ubwo cyegukanwaga na Algeria
ya Riyad Mahrez.
TP Mazembe yo murio DR Congo na Mamelodi Sundowns
yo muri Afurika y’Epfo ni yo makipe yonyine abarizwa mu bihugu byo munsi y’ubutayu
bwa Sahara yabonye itike yo kuzakina imikino ya ¼ muri CAF Champions League, mu
gihe andi makipe atandatu akomoka mu majyaruguru ya Afurika.
Gusa
ariko ni imikino itazoroha na gato, kubera ko byibura buri kipe yageze muri ¼,
yatwaye iki gikombe, izi icyo bisaba kukigeraho kandi buri kipe ifite
ubushobozi bwo ku cyegukana.
Amakipe
8 yabonye itike ya ¼ muri CAF Champions League:
Al
Ahly - Egypt
Zamalek
- Egypt
TP
Mazembe – DR Congo
ES
Tunis - Tunisia
Raja
Cassablanca - Morocco
Wydad
Cassablanca - Morocco
Étoile
du Sahel - Tunisia
Mamelodi
Sundowns – South Africa
Tombola
y’uko amakipe yakomeje muri 1/4 agomba guhura, iteganyijwe tariki ya 05
Gashyantare i Cairo muri Misiri kuri Hilton Pyramids Golf Hotel saa 20H00.
Mamelodi ni imwe mu makipe adakomoka muri 'Magreb' yabonye itike ya 1/4 muri CAF Champions League
TP Mazembe yo muri DR Congo nayo yabonye itike ya 1/4 idatsinzwe mu mikino yo mu matsinda
TANGA IGITECYEREZO