RFL
Kigali

Coronavirus, Brexit, urupfu rwa Kobe,...ibyaranze ukwezi kwa Mutarama mu 2020

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:1/02/2020 16:52
0


Kuwa Gatatu tariki ya mbere, uyu mwaka wa 2020, ni bwo umwaka mushya wari utangiye. Uyu mwaka hano mu Rwanda wari witezwe na benshi, dore ko hari abawibukiraga kuri ‘Vision 2020’. Nyuma y’itariki 31 z’uku kwezi, mu mpande z’isi habaye byinshi tugiye kugarukaho mu ncamake.



CORONAVIRUS 2019

N’ ubwo umwaka wa 2020 wabaye umwaka w’ impinduka kuri bamwe, ku bandi wabaye umwaka utazibagirana ku barimo kubura ababo ku cyorezo cya ‘Coronavirus’, ubu giteje impagarara isi yose. Magingo aya, imibare y’ abapfa ndetse n’ abandura irimo yiyongere, dore ko hataraboneka igisubizo cyo kuyirinda. 

Magingo aya, ibihugu bimaze kugeramo iki cyorezo birabarirwa muri 27, mu gihe abamaze kwicwa nayo bagera kuri 259, ndetse abanduye bakaba barenga 12, 000. Kugeza ubu, abamaze gupfa benshi bari aho iyi virusi yahereye mu Bushinwa. Imibare iriyongera umunota ku wundi.

BREXIT

Mu gihe u Bushinwa aho coronavirus yatangiriye abenshi barimo bashyingura ababo, bamwe mu nshe zitandukanye mu Bwongereza banejejwe no kuba nyuma y’imyaka 47 igihugu cy’u Bwongereza kiri mu Muryango w’ Ibihugu by’ Iburayi, mu ijoro ryacyeye bukaba bwawuvuyemo. Ni nyuma y’ iminsi 1,316—imyaka igera kuri 3 n’ igice—u Bwongereza bushaka ko hakorwa ikizwi nka ‘Brexit’.

U Bwongereza bubaye Igihugu cya mbere mu Burayi kivuye mu Muryango w’ Ibihugu by’ Iburayi (European Union). Intsinzi igezweho na Minisitiri w’ Intebe w’ iki gihugu Boris Johnson, nyuma y’ uko bagenzi be babiri bahaburiye imirimo kubera kunanirwa kuvana iki gihugu muri uyu muryango. Boris mu ijambo rye, ahamya ko kuri ubu, u Bwongereza bugiye kuba hamwe, hanyuma bugatera imbere cyane.

KOBE BRYANT

Ku wa 26, Mutarama, 2020, kajugujugu Sikorsky S-76B, yari itwaye icyamamare mu mukino wa Basketball ku isi, ikirangirire mu ikipe ya Los Angeles Lakers, KOBE BRYANT, yitabye Imana ku myaka 41 mu mpanuka y’ indege. Ni indege yarimo umukobwa we w’imyaka 13, Gianna, ndetse n’ abandi bagenzi barindwi—bose bakaba 9.

NTBS yakoze iperereza ku cyateye iyi mpanuka y’ iyi ndege, ivuga ko indege yaguye mu bice bya Calabasas, California, bitewe n’ igihu cyari cyazindutseho bigatuma aba pirote b’ indege batabasha kubona neza. Ahagana saa tatu na mirongo ine n’ itanu z’ amanywa (9:45 am) ni bwo iyi ndege yabuze kuri radari.

Mu ijoro ryakeye ikipe Kobe yahoze akinira, ubwo yateguye umuhango, n’umukino wo kubaha, no kunamira Kobe Bryant. Ku ntebe zari zateguwe hari hariho imyenda yo gukinana (jersey) yari iriho nimero Kobe yambaraga ya 24, ndetse n’ iy’ umukobwa we Gianna nimero 2 ya Mamba.

Byongeye, kuri ubu NBA, yiyemeje gutera inkunga umurayango wa Kobe ‘MambaOneThree Foundation’ amadorari 100, 000, mu rwego rwo gukomeza ibigwi bya Kobe ndetse n’ umukobwa we Gianna. 

Baruhukire mu mahoro

DONALD TRUMP IMPEACHMENT

Mu mateka ya Leta Zunze Uumwe za Amerika, ikizwi nka ‘Impeachment’ cyabayeho ubugira gatatu, bikaba bitekerezwa ko Donald Trump nawe aruzuza umubare kane! Ku rutonde hari: Andrew Johnson (1868), Richard Nixon (1974), Bill Clinton (1998).

Bimwe mu byo Perezida Trump ashinjwa ari nabyo bishingirwamo asabirwa kwegura, harimo no gukoresha ububasha afite nka Perezida mu nyungu ze. Bivugwa ko Trump yahagaritse inkunga yahabwanga Ukraine mu gisirikare, hanyuma agahatiriza iki gihugu kumukorera iperereza kuri Joe Biden—uwahoze ari visi perezida ku bwa Obama—n’ umuhungu we Hunter Biden ku bijyanye na ruswa. 

Urubanza rwo gukuraho Trump rwatangijwe muri Nzeri, umwaka ushize, ubu rukaba rugikomeje. Ku wa Gatatu w’ iki cyumweru, nibwo sena yahuye itora niba muri uru rubanza hazifashishwa abatangabuhamya. Hemejwe ko, nta na kimwe kizakoreshwa, ubwo aba ‘Republicans’ batoye 53, hanyuma aba ‘democrats’ batora 47—bivugwa ko batifuza Trump mu matora agomba kuba mu matora ateganijwe mu Ugushyingo, 2020.

QASSEM SOLEIMANI

Tariki 3, Mutarama 2020 muri Iraq habereye igitero kigabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igetero kifashishije indege itagira umupirote (drone), hanyuma irasa ibisasu byagombaga guhitana umujenerari wari ukomeye mu gisirikare cya Iran, Qassem Soleimani. 

Amerika yemejwe iyicwa ry’uyu musirikare, inavuga ko uyu mugabo yari ashyigikiye imitwe Amerika yavugaga ko ari iy’iterabwoba. Yongeyeho ko yanaburijemo ibitero Qassem yendaga kugaba—dore ko byari bizwi ko yakoranye n’ imwitwe nka Hezbollah.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND