RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Agera kuri Miliyoni 25 yakoreshejwe n'abakobwa mu itora ryo kuri 'SMS'

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:1/02/2020 12:58
0


Amasaha arabarirwa ku mitwe y’intoki ngo amajonjora ya kabiri y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 akorwe. Buri mukobwa wese yakoze uko ashoboye ngo arebe uko yaboneka mu babiri bwemererwe kwinjira mu mwiherero binyuze mu matora.



Uburyo bwo gutora ni bubiri harimo gukoresha ubutumwa bugufi ‘SMS’ no gutora kuri internet. Gutora ku butumwa bugufi bitanga 60% by'amahirwe naho kuri internet bitanga 20% andi 20% irava mu cyumba cy’aho amajonjora abera bitewe n'uko umukobwa yitwara imbere y’Akanama Nkemurampaka. 

Ushingiye ku itora ryo kuri internet imibare wabona ishobora kutizerwa bitewe n’impamvu zitandukanye kuko hatorwa bitewe n'ifatabuguzi ry'umurongo umuntu akoresha kuri internet bikajyana n'igihe cy’ifatabuguzi n'ingano y'ibipimo bya internet yaguze.        

Ku butumwa bugufi biroroshye kandi bitanga imibare yizewe. Ahagana saa mbili n’iminota 12’ INYARWANDA yarebye uko abakobwa bakurikirana mu majwi y’itora ryo kuri ‘SMS’ isanga umukobwa witwa Irakoze Alliance ari ku isonga aho afite amajwi 98,487.  

Ijwi rimwe kuri ‘SMS’ ni 35frw; bivuze ko Irakoze Alliance n’abamufasha mu itora bamaze gushora 3,447,045 Frw.

Abakobwa batatu ba mbere muri iri tora ni Irakoze Alliance, Ishimwe Naomi na Kirezi Bruno Rutaremera bombi bafite igiteranyo cy’amajwi 285,352. Mu mafaranga bombi bamaze gukoresha Miliyoni 9,987,320 Frw. 

Umukobwa ufite amajwi macye ni Uwimana Joyeuse afite amajwi 164, bivuze ko amaze gukoresha 5,740 frw mu itora.

Abakobwa bose uko ari 54 bamaze gukusanya amajwi 709,915 ubibaze mu mafaranga y'amanyarwanda ni 24,847,025.  

Bishoboka ko aya mafaranga Leta ibinyujije mu kigo cyayo cy'imisoro n'amahoro [RRA] bafatamo umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ugera kuri 4,472,462 frw.

Kugeza igihe irushanwa riza guhagarikira gutora iyi mibare iraza kuba yazamutse ugenekereje aya matora ashobora kuza gusiga abahatana bose bakoresheje atari munsi ya Miliyoni 30,000,000 Frw. 

Amatora arakomeje babiri barusha abandi barahita babona amahirwe yo kwinjira mu mwiherero kuri uyu wa gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020. Amahirwe menshi asa nk’ari ku ruhande rwa Irakoze Alliance na Ishimwe Naomi.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda azahembwa imodoka ya Suziki Swift igura Miliyoni 18



Agera kuri Miliyoni 25 Frw amaze gukoreshwa n'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu itora ryo kuri 'SMS'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND