Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, irateganya kuvugurura amategeko agenga amarushanwa atandukanye ritegura, harimo kuba buri kipe igomba kugira umuganga ku kibuga wita ku bakinnyi, ndetse no gushyiraho icyiciro cya kabiri muri uyu mukino, kikaba ikiraro cy’amakipe ajya mu cyiciro cya mbere.
Ikijyanye n’abaganga ndetse n’ingobyi
y’abarwayi
Mu
mikino itandukanye yabaye mu myaka itambutse yateguwe na FERWABA, ku kibuga
hari igihe wahasangaga umuganga cyangwa ntuhamusange, ariko guhera muri uyu
mwaka w’imikino 2019-2020, buri kipe itegetswe kujya iza mu mukino ifite
umuganga wayo, ndetse ngo hari gusuzumwa uburyo hajya haba hari n’ingobyi y’abarwayi
ku buryo ugize ikibazo abonera ubutabazi ku gihe, nkuko byatangajwe na Visi
perezida muri FERWABA, Nyirishema Richard.
Yagize
ati”Guhera muri uyu mwaka w’imikino buri kipe itegetswe kujya iza ku kibuga
ifite umuganga wayo wo kwita ku bakinnyi, mu bihe byatambutse hari igihe ku
mukino habaga hari umuganga cyangwa nta wuhari, kubera ko twabaga twizeye ko
kugera kwa muganga bitagorana, ariko bigomba guhinduka, tukaba turi no gusuzuma
uburyo ku kibuga hajya haba hari ingobyi y’abarwayi”.
Ikijyanye n’icyiciro cya kabiri n’amakipe
amanuka
Mu
busanzwe muri FERWABA nta mategeko bagiraga atuma ikipe za nyuma ku rutonde rwa
shampiyona zimanuka mu cyiciro cya
kabiri ndetse n’ayava mu cyiciro cya kabiri ngo abe yazamuka mu cyiciro cya
mbere.
Gusa
FERWABA yatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino 2020-2021 hazaba hari icyiciro
cya kabiri ku buryo amakipe azaba afite amategeko ayamanura muri iki cyiciro
ndetse hari n’andi mategeko ayazamura ayavana mu cyiciro cya kabiri ayajyana mu
cyiciro cya mbere.
Nyirishema
Richard visi perezida muri FERWABA ushinzwe amarushanwa yabitangarije
abanyamakuru mu kiganiro iri shyirahamwe ryatanze kuri uyu wa Kane.
"Nta
mategeko tugira agenga uburyo amakipe yinjira mu cyiciro cya mbere ariko tugiye
kwicara twige amategeko azabigenga ku buryo hazajya haba amakipe amanuka andi
akazamurwa avuye mu cyiciro cya kabiri".
Nyirishema
kandi yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kizaba gitandukanye na Junior
League, kuko nayo uzakinwa ukwayo kandi mu buryo bwayo.
FERWABA igiye kongera gushyira
imbaraga mu marushanwa ya za Kaminuza” inter-Universities Competition”.
Ubuyobozi
bwa FERWABA bwatangaje ko bibabaje cyane kugera muri za kaminuza ugasanga nta
marushanwa ya Basketball abamo, ugasanga bakina byo kwishimisha gusa.
Ubundi
mu bihe byo hambere, za kaminuza nizo zatangaga impano z’abakinnyi bitabazwaga
n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball, ndetse no mu ikipe y’igihugu,
ariko kuri ubu byasubiye hasi cyane ku buryo nta bakinnyi bakihaturuka.
Visi
Perezida muri FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko bafite gahunda yo
gushyiraho amarushanwa ya za kaminuza, ku buryo uyu mukino wongera kuba umuco
mu mashuri ya Kaminuza.
Muri
uyu mwaka w’imikino 2019-2020, muri FERWABA amakipe 18 mu cyiciro cya mbere
arimo 13 y’abagabo n’amakipe atanu (5) y’abagore niyo yitezwe kuzakina
shampiyona.
Mu
bagabo harimo; REG BBC, Patriots BBC, APR BBC,Espoir BBC, RP-IPRC Huye, RP-IPRC
Kigali, Tigers BBC, RP-IPRC Musanze, UR Huye, UR-CMHS, Trente Plus, Shoot For
The Stars na UGB.
Mu
cyiciro cy’abagore bafite; RP-IPRC Huye WBBC,Ubumwe WBBC, The Hoops Rwa, APR
WBBC na UR Huye WBBC.
Ubuyobozi bwa FERWABAmu nzira zo gushyiraho amategeko ajyane n'iterambere rya Basketball mu Rwanda
Perezida wa FERWABA Bwana Mugwiza Desire
Visi perezida wa FERWABA Bwana Nyirishema Richard
Assumpta Mukeshimana umunyamakuru wa Radio/TV1
Dukuze umunyamakuru wa Royal FM
TANGA IGITECYEREZO