RFL
Kigali

Jules Sentore: Ibyo utamenye ku ndirimbo "Agafoto", abamwijunditse, uruhisho rw’ibitaramo gakondo n'ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/01/2020 11:43
0


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur [Jules Sentore] yatangaje ko ikorwa ry’indirimbo nshya “Agafoto” imaze iminsi itanu isohotse ryafashe igihe kinini muri studio ahanini bitewe n’uko yagiye ihurirana n’indi mishinga banzura kuyisohora muri Mutarama 2020.



Uyu muhanzi yakunzwe byihariye mu ndirimbo nka “Umpe akanya” yakoranye na Teta Diana, “Diarabi”, “Sine ya mwiza”, “Gakondo” n’izindi. Ku wa 24 Mutarama 2020 nibwo yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yise “Agafoto”.

Ku rubuga rwa Youtube iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 30. Mu kiganiro na INYARWANDA, Jules Sentore yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse afatanyije na Ngabo Michel ubarizwa muri Gakondo Group wanaririmbye mu gitaramo “Inganzo yaratabaye” yakoze muri Nyakanga 2019.

Jules avuga ko guhitamo izina “Agafoto” byaturutse ku gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo. We na Ngabo Michel banditse baganisha ku kiganiro cy’umusore warambagije umukobwa yifashishije imitoma yo mu gihe cyo hambere.

Ati “Umusore yagombaga kugira ukuntu aganira bitavanzemo n’uruzungu rwinshi. Ikiganiro cy’abo ucyumvise uba wumva ko ari ikiganiro cyiza bitewe n’amagambo bakoreshaga. Niyo mpamvu nirinze kuba nakoresha amagambo y’iki gihe,”

Mu mashusho uyu muhanzi agaragara akiri muto mu kindi gice akagaragara akuze atambirije ubwanwa n’imvi. Avuga ko yakoze ibi ajyanisha n’uko amashusho y’iyi ndirimbo yari ateguye ‘kuko burya kugira ngo twibuke ibihe byacu byo mu bwana tubyibuka nk’amafoto ndetse n’amashusho y’ibyahise’.

Muri iyi ndirimbo abarira urubyiruko inkuru y’urukundo rwe n’umukunzi we basazanye. Avuga ko Sacha Vybz wo muri Uganda wafashe amashusho y’iyi ndirimbo ndetse na Miss Umukundwa Clemence yifashishije yabateguriwe n’Umujyanama we Patrick.

Ahura na Miss Umukundwa yamuganirije uko indirimbo imeze ndetse n’uko bakwiye gukina ubutumwa bukubiyemo. Uyu muhanzi avuga ko kuba iyo havuzwe gakondo humvikana izina rye abishimira Imana ndetse n’umujyanama we umubaha hafi ibyo bakora bikanyura benshi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AGAFOTO" YA JULES SENTORE

">

Jules Sentore yakuriye muri Gakondo Group yakoze ibitaramo by’injyana gakondo nyarwanda igihe kinini. Ibi bitaramo ariko bimaze igihe bitaba uyu muhanzi akavuga ko bari kwisunganya kugira ngo bazagarukane imbaraga.

Ati “Gakondo irahari kuba ituje tutari gukora ibikorwa bihoraho by’umuziki nk’uko twabikoraga buri wa Gatanu icyo nababwira ni ukutugaya guhera. Bazatugaye guhera ariko gutinda ko biraje vuba! Turaje vuba ntabwo duteganya gutinda.”

Yavuze ko hari impamvu yumvikana kuri bo yatumye bahagarika ibi bitaramo ariko ko bari gutegura ibitaramo biri ku rwego rwo hejuru kandi byiyubashye mu njyana gakondo.

Mu Ugushyingo 2019 uyu muhanzi yatangaje ko uwitwa Gatore Yannick agera ikirenge mu cya Butera bwa Nturo. Avuga ko ibi byakurikiwe na benshi bamwijunditse barimo na bamwe mu bahanzi bakomeye bamubajije impamvu yabagereranyije.

Yavuze ko hari abamubwiye ko ‘yakoze ishyano’ ariko ‘nta muhanzi uzigera aba Jules Sentore. Hari Jules Sentore Athanase wambanjirije nk’umuhanzi cyangwa Sogokuru hari wowe. Ni ukuvuga ngo uburyo ukoramo uburyo njye nkoramo uburyo njye ndirimbamo ntawundi uzaba njye’.

Jules avuga ko yatangaje ko Gatore Yannick agwa mu ntege Butera bwa Nturo kandi ko yabivuze akurikije uburyo uyu musore yitwara mu ngamba uko asohoka n’uburyo abyinamo.

Yavuze ko Sentore Athanase yabatunze ari abazukuru benshi. Ngo iyo yabatozaga guhamiriza Gatore Yannick yamushyiraga imbere akamubwira gutega amaboko abandi bakarebaho bagakurikiza ibyo akora.

Uyu muhanzi waragijwe injyana ya Gakondo ati “Cyera tukiri bato Sentore yajya afata Gatore Yannick akamushyira imbere yacu ari umwana muto cyane kuko turamuruta. Akamubwira ngo rambura amaboko Sentore agahita atubwira ngo murambure amaboko nkawe.”

Yungamo ati “…Niba ageze muri iki gihe nkareba uburyo acamo imigara. Nkareba uburyo asohoka mu ngamba ku bwanjye numva akanyamuneza. Numva nezerewe. Numva ntewe ishema nawe. Iyo utewe ishema n’umuntu runaka si ngombwa ko ubihisha.”

Sentore Athanase akimara kwitaba Imana, Jules Sentore ni we watoje Gatore Yannick binyuze mu Itorero "Singiza" yakuriyemo.

Butera bwa Nturo yaciye agahigo ashyirwa ku noti y’amafaranga 10 yakoreshwaga muri Congo-Mbiligi yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bikozwe n’ababiligi bakoronije iki gihugu.

Butera kandi ni umwe mu bagaragaye muri filime ya mbere yakiniwe mu Rwanda yitwa “King Salomon’s Mines mu 1950. Ni filime yakinywe ishingiye ku nkuru yanditswe mu gitabo cyitwa uko cyanditswe na Henry Rider Hagar mu 1885.

Iyi filime igaruka ku mugore w’umuzungu Elizabeth Curtis, musaza we John Goode n’umugabo uba ari inzobere mu gihiga, Allan Quatermain bakora urugendo mu gihugu cyo muri Afurika bashakisha umugabo w’uyu mugore uba yarabuze yaragiye gushaka amabuye y’agaciro.

Butera bwa Nturo agaragara muri iyi filime nk’intore y’ibwami aho abari ari nawe ukuriye itorero ryaho.

Inkuru bifitanye isano: Jules Sentore yemeye inzoga y'abagabo ku Ntore izarusha Gatore Yannick agereranya na Butera wa Nturo

Jules Sentore waragijwe injyana Gakondo yavuze birambuye ku ndirimbo "Agafoto" imaze iminsi itanu isohotse

Butera wa Nturo [Ubanza ibumoso] na Gatore Yannick [Uri iburyo] wagaragaye mu mashusho y'indirimbo "Dimba hasi" ya Jules Sentore

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI JULES SENTORE AVUGA KU NDIRIMBO NSHYA YISE "AGAFOTO"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND