RFL
Kigali

#GerayoAmahoro: "Burya ikigaragaza ubujiji kigaragarira mu ntambuko" Pastor Hesron Byiringiro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2020 13:29
0


Ubuyobozi bw'itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda, bwemereye Polisi y'u Rwanda ko bugiye kwigisha gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku buryo abanyamahanga bazagera ubwo bashimira Abanyarwanda kujijukirwa ibijyanye no kugenda neza mu mihanda.



Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru 37 yigisha abantu batandukanye imigendere yo mu muhanda yabarinda impanuka muri gahunda yise ‘Gerayo Amahoro’, ndetse ikaba yaratangiye kwifashisha amadini n’amatorero kugira ngo abikangurire abayoboke bayo.

Ubuyobozi bw’itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi bwaganiriye na Polisi y’Igihugu kuri Gerayo Amahoro

Kiliziya Gatolika yatangiriyemo iyi gahunda, ivuga ko izageza ubu butumwa ku Banyarwanda bakabakaba miliyoni zirindwi bitabira misa, ADEPR na yo ikavuga ko yatangiye kubugeza ku baza kuyisengeramo bagera kuri miliyoni enye.

Kuri uyu wa Mbere abayobozi b’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, na bo bakiriye abahagarariye Polisi kugira ngo bategure uburyo ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ buzigishwa Abadivantisite n’inshuti zabo barenga miliyoni imwe ku itariki 08/2/2020.

Umuyobozi w’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Hesron Byiringiro, yagize ati “Burya ikigaragaza ubujiji kigaragarira mu ntambuko, iyo umuntu akubona mu muhanda uburyo uri kugenda abona ko uturutse mu cyaro.

Abanyamahanga bavuye mu bihugu bisobanutse bahita bagira bati ‘bariya ni injiji, ndagira ngo ibyo dukora muri gahunda z’igihugu tugaragaze ko Umunyarwanda atandukanye n’abandi bantu, (abo banyamahanga) bazajye batwibazaho.

Pasiteri hesron byiringiro (uhagaze) yijeje polisi y
Pasiteri Hesron Byiringiro (uhagaze) yijeje Polisi y’u Rwanda ko bagiye guhindura imigendere y’Abanyarwanda mu muhanda

Mu buryo bwo gutwara imodoka abo bantu bagomba kugira bati ‘Abanyarwanda batwara imodoka neza’, babona dutambuka mu muhanda bati ‘Abanyarwanda bubahiriza amategeko’, ibi byagerwaho biturutse mu bufatanye bwa twese”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itororo ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Ntara yo hagati mu Rwanda, Pasiteri Shadrak Nsengimana, we yizeza ko agiye guhuza gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ n’urugendo rw’umukirisitu ujya mu ijuru.

Avuga ko azajya yigisha kuri iyi gahunda abwira Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ko urugendo rujya mu ijuru bagomba kurutangira birinda impanuka zibera mu muhanda. Mu bigize gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ Polisi yigisha abantu, harimo ikijyanye n’ubworoherane bugomba kuranga abantu bose bavuga ko ari abakirisitu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agira ati “Usanga umuntu utwaye ikamyo asagarira akamodoka gato, utwaye ivatiri agasagarira umunyegare, abamotari bose bavuga binubira abatwaye imodoka, umuntu utwaye ‘jeep’ we agutera amahoni cyangwa amatara maremare, ibi ntabwo ari byo, reka tugire ihame ry’ubworoherane."

Yakomeje agira ati "Umuntu ugenza amaguru mu muhanda, ugenza igare, uri kuri moto, ugenda mu ivatiri, ugenda mu ikamyo cyangwa se muri ‘jeep’, yumve ko mugenzi we afite agaciro kandi agomba kumuha uburenganzira bwo guhita, kandi ntuzavuge ko utarebaga kuko iyo ugenda mu muhanda ugomba kuba ureba”.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ishaka ko kugenda neza mu muhanda byava ku kubahiriza amategeko bikagirwa umuco mu Banyarwanda. Abayobozi b’Abadiventisite bavuga ko bazigisha abayoboke babo n’abandi Banyarwanda muri rusange gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, hifashishijwe amatangazo mu nsengero bateraniramo, inyigisho mu mashuri yose ashamikiye kuri iri dini ndetse na radio.

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND