Umutoza wa Baseball John Altobelli w’imyaka 56, n’umugore we Keri, ndetse n’umukobwa wabo Alyssa, bari mu bantu 9 baguye mu mpanuka y’indege ya Kajugujugu yahitanye Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant kuri iki Cyumweru.
Altobelli
w’imyaka 56 y’amavuko ni umwe mu batoza bari barubatse izina muri Baseball muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bigo by’amashuri yatoje harimo Orange
Coast College, ndetse na College ya
Costa Mesa, aho yatoje abakinnyi bakiri bato.
Mu mwaka ushize uyu nyakwigendera yahesheje ikipe ya Pirates igikombe cya Baseball cy’ibigo by’amashuri muri Leta ya California anatorwa nk’umutoza mwiza w’umwaka. Yapfanye n’umukobwa we ndetse n’umugore we mu mpanuka itarokotsemo umuntu n’umwe mu bantu 9 bari muri kajugujugu.
Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant hamwe n'umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bari mu bantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y'indege ya kajugujugu yaguye ahitwa Calabas muri California.
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege. Abategetsi bavuga ko iyi ndege yari irimo abantu icyenda, umupilote umwe n'abagenzi umunani.
Katrina Foley, Mayor w'umujyi wa Costa Mesa aho iyi mpanuka yabereye yatangaje undi muntu umwe waguye muri iyi mpanuka. Uwo ni umutoza w'ikipe y'abakobwa Christina Mauser. Uyu ni umugore w'umuririmbyi Matt Mauser nawe wemeje urupfu rw'umugore we.
Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine. Afatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku Isi.
Abantu
benshi, barimo abakomeye, batangaje ubutumwa bw'akababaro batewe n'urupfu
rutunguranye rwa Kobe Bryant bakundaga kwita 'Black Mamba'.
Mu
mikino ya Basketball yose yabaye mu ijoro ryakeye muri Amerika habanje umwanya
wo guceceka bamwibuka.
NBA
yasohoye itangazo imenyesha ko "ibabajwe cyane n'urupfu rwa Kobe Bryant
n'umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 gusa".
Kobe Bryant asize
umugore we Vanessa Laine n'abana batatu b'abakobwa; Bianka Bella Bryant, Capri
Kobe Bryant na Natalia Diamante Bryant w'amezi arindwi gusa.
John Altobelli n'umugore we ndetse n'umwana we baguye muri iyi mpanuka
Altobelli yari umutoza ukomeye muri Baseball muri USA
Kobe n'umukobwa we baguye muri iyi mpanuka
Abantu batandukanye bari kuzirikana izi ntwari zatabarutse
Ishuri ryari irya Kobe ryigishaga Basketball ryamuzirikanye
TANGA IGITECYEREZO