RFL
Kigali

Jules Sentore mu ndirimbo “Agafoto” yifashishije uwahatanye muri Miss Rwanda ataka umukunzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2020 14:39
0


Umuhanzi mu njyana gakondo Icyoyitungiye Jules Bonheur [Jules Sentore], kuri uyu wa Gatanu yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Agafoto” y’iminota ine n’amasegonda 37’.



Uyu muhanzi waragijwe injyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo “Umpe akanya”, “Kora akazi”, “Diarabi”, “Gakondo” n’izindi.

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya yise “Agafoto” yifashishijemo Umukundwa Clemence wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 n’ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ryegukanwe na Umunyana Shanitah.

Sentore aririmba abwira amagambo meza umukunzi we akagaragaza amafoto yabo bombi mu bihe bitandukanye akamuha ikaze mu muryango.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “..Gitanda cyiza buriri bwiza bushashe neza bunaseguye iyizire musego udahanda wowe shuka y'amahoro.”

Uyu muhanzi wakoze igitaramo “Inganzo yaratabaye” yanafashijwe gukina ubu butumwa n’Itorero Inyamibwa Cultural Troupe.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Agafoto” yakozwe na Producer Made Beats. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Producer w’umunya-Uganda Sasha Vybz uri mu bakomeye.

Jules Sentore mu 2013 yasohoye alubumu yise "Muraho neza", mu 2017 amurika iyo yise "Indashyikirwa" yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.  

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.


Umukundwa Clemence wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yafashije Jules Sentore mu mashusho y'indirimbo "Agafoto"

Jules Sentore yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Agafoto"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AGAFOTO" YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND