Uyu mwanzuro Yuri yawuhisemo nyuma y’amezi umunani
yose bakorana icyo gikorwa ari nabwo yaje gusaba icyo gipupe ko bakora ubukwe
bakibanira iteka.

Yuri Tolochko umaze amezi umunani akundana na Margo (igipupe), yaje kugira igitekerezo cyo
kumusaba ko bakora ubukwe ariko abimusaba abanje kumusohokana nk’abandi bantu
bazima, nyuma y’igihe abimusabye ntiyamwemereye cyangwa se ngo amuhakanire kuko
ari igipupe.

Nubwo Yuri avuga ko bigoye kubana na Margo kuko nta kintu abasha kwikorera adasabye ubufasha, yemeye kubana na we

Ni ibintu bitangaje kubona umuntu ahitamo kubana n’igipupe kandi abantu bahari

Abakobwa bambariye igipupu bari bishimwe nk'abatashye ubukwe nyabukwe
Src: New York Post