RFL
Kigali

Peace Cup: Tombola yasize Kiyovu Sport na AS Kigali ziheruka guhurira ku mukino wa nyuma, zizatangira zesurana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2020 13:55
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2020, i Remera Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro 2019-2020, ni tombola yasize Kiyovu na AS Kigali zakinnye umukino wa nyuma, ku ikubitiro zitomboranye.



Ni tombola yakozwe n’amakipe 24 muri rusange, harimo amakipe 14 yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’amakipe 10 yo mu cyiciro cya kabiri.

Dore Uko Tombola yagenze

1. Mukura VS vs Bugesera Fc

2. Impeesa FC vs Etincelles Fc

3. Musanze Fc vs Police Fc

4. As Muhanga vs Interforce fc

5. Kiyovu Sports vs As Kigali

6. Aspor Fc vs Vision Fc

7. Rwamagana City vs Gicumbi fc

8. Rutsiro Fc vs Pepeniere Fc

9. APR Fc vs Etoile de l’Est

10. Rayon Sports vs Intare Fc

11. Gorilla Fc vs Marines Fc

12. Espoir Fc vs Sunrise Fc

Nyuma y’ijonjora rya mbere, hazasigara amakipe atandatu azaba yatsinze, hahite hongerwaho andi makipe abiri yasezerewe ariko azaba yaritwaye neza (Best Loosers), maze abe amakipe umunani ahurire muri 1/4.

Nihatagira igihinduka biteganyijwe ko imikino ya mbere yo gukuranamo mu gikombe cy’Amahoro izaba tariki 04 - 05/02/2020, naho imikino yo kwishyura ikinwe tariki 11-12/02/2020,  imikino ibanza ya 1/8 izakinwa tariki  19-20/02/2020, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe gukinwa tariki 02-03/03/2020. Imikino ya ¼ izakinwa tariki 12-13/05/2020 naho iyo kwishyura ibe tariki 19-20/05/2020.

Imikino ya ½ izaba tariki 23-24/05/2020, iyo kwishyura ikazakinwa tariki 10-11/06/2020, naho umukino wa nyuma no guhatanira umwanya wa gatatu bikinwe tariki 13/06/2020.


Uko amakipe yatomboranye


AS Kigali niyo yegukanye igikombe cy'umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND