Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, aho impande zombi zaganiriye ku mishinga y’iterambere rya siporo mu Rwanda, irimo n'ikibazo cya Hoteli ya FERWAFA itaruzura.
Kuva
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yaramutswa Minisiteri ya Siporo yahise
ashyiraho gahunda yo gusura amafederasiyo afite aho ahuriye na siporo, mu
gitondo cyo kuri uyu wa kane ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru niryo
ryari ritahiwe gusurwa n’uyu muyobozi, aho impande zombi zaganiriye ku mishinga
itandukanye y’iterambere rya siporo mu Rwanda by’umwihariko mu mupira w’amaguru.
Mu
byaganiriweho n’aba bayobozi, mu byibanze harimo gahunda ijyanye no guteza
imbere ziri mu mupira w’amaguru, hari kandi gahunda yo kongera ibibuga mu bice
bitandukanye by’u Rwanda, kubaka amashuri y’igisha umupira w’amaguru ndetse no
kunoza imikorere n’imikoranire haganzi y’inzego mfatanyabikorwa.
Ikindi
cyaganiriweho ni Hotel ya FERWAFA ikiri mu mirimo yo kubakwa, kugira ngo
harebwe uburyo iki gikorwa cyarangira bidatinze igatangira gutanga umusaruro.
Minisiteri
y’umuco na Siporo mu Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko
mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Minisitiri Aurore Mimosa yasuye FERWAFA
anaganira n’abayobozi ba FERWAFA ku mishinga itandukanye y’iterambere.
“Nyuma
yo gusura aho @FERWAFA ikorera, Minisitiri @AuroreMimosayagiranye ibiganiro
n’ubuyobozi bwayo. Ibyaganiriweho byibanze ku mikorere n’imikoranire nk’inzego
mfatanyabikorwa, gahunda zigamije guteza imbere impano muri #Football, uburyo
bwo kongera ibibuga, amashuri, imishinga”
Uru
ruzinduko rwabanjirijwe no gusura inyubako, gusuhuza abakozi, ndetse no gusura
umushinga wa hoteli ya FERWAFA.
AMAFOTO
Ret.Brig.Gen Sekamana uyobora FERWAFA asobanurira Minisitiri Auro Mimosa aho umushinga wa Hoteli ya FERWAFA ugeze
Ibiganiro byakomereje mu cyumba cy'inama cya FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO