RFL
Kigali

Ni iki twakwitega kuri Miss Rwanda 2020 itarimo Josiane ikaba irimo Gisabo utavugwaho rumwe?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2020 5:40
0


Ni ku nshuro ya karindwi irushanwa rya Miss Rwanda riba kuva ryashyirwa mu maboko ya Rwanda Inspiration Back UP yatangiye kuritegura kuva mu 2014. Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa ribaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.



Mu byumweru bine bishize iri rushanwa ryageze mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali ahatoranyijwe abakobwa 54 bazavamo 20 bazajya mu mwiherero w’iri rushanwa uzamara ibyumweru bitatu aho icyumweru cya mbere abakobwa bazagikora bataha iwabo.

Umuhango wo guhitamo abakobwa 20 bazajya muri ‘Boot Camp’ uzaba ku wa 01 Gashyantare 2020 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Harashakishwa umukobwa w’Uburanga, Umuco n’Ubwenge uzasimbura Miss Nimwiza Meghan umaranye ikamba umwaka.

Iri rushanwa rigeze mu mahina nta mukobwa urakora inkuru irenze iya bagenzi be ngo ashyirwe ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuvuge bitinde! Gusa uwitwa Nishimwe Naomi wagereranya na 'Miss Igisabo' aravugwa ubutitsa n'ubwo benshi bavuga ko yinjiye muri iri rushanwa kuri 'gahunda'.

Ibi ariko byanarebwa mu ndoregwamo yo kuba itangazamakuru hari aho rihejwe. Mu bihe bitandukanye iri rushanwa ryagaragaje ko umukobwa ushabutse mu buryo azi cyangwa se atazi agakora agashya mu bandi yambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity].

1.Miss Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo]:

Mu myaka itatu ishize Uwase Hirwa Honorine yabaye kimenyabose n’ubu mu buryo nawe atakekaga. Ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017 yabajijwe n’Akanama Nkemurampaka ‘uko umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi aba ateye’.

Asubiza mu buryo bwihuse kandi bumworoheye ati “Agomba kuba ateye nk'igisabo". Kuba icyo gihe, yatangiye kwitwa 'Miss Igisabo'. Uyu mukobwa yahagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017, bituma anayihagararira mu Rwanda aho baje gutora Anastasie akajya muri Miss Earth 2018.

Ibi byatumye benshi bakora indirimbo zivuga ku mukobwa mwiza uteye nk’igisabo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga barahaguruka bavuga ko bagomba gushyigikira ‘umukobwa uteye nk’igisabo’.

Amafoto ye yazengurukijwe henshi arashyigikirwa karahava. Igisabo ni igikoresho cyo mu muco nyarwanda babuganizamo amata, bakanagikoresha bacunda amata.

Igisabo kiba kigororotse mu gice cyo hejuru hasi cyikaba cyagutse. Mu gusanisha n'urugero rwa ‘Miss Igisabo’ ubwo umukobwa uteye nk’igisabo aba ari mu muto mu gice cyo hejuru, mu nda ari hato hasi ahagana mu mayunguyungu no ku bibero akaba ari hagari.

Kuvuga ko umunyarwandakazi mwiza aba 'ateye nk'igisabo' byamukururiye umubare munini w'abafana bemeranyije n'Akanama Nkemurampaka yambikwa ikamba ry'umukobwa ukunzwe. Bisa n'aho nawe yatunguwe n'igisubizo yatanze cyaje kumubyarira amahirwe yamugejeje ku ikamba.

2.Miss Mutoniwase Anastasie

Irushanwa rya Miss Rwanda ryagarutse mu 2018 hashakishwa umukobwa wambikwa ikamba ry’agaciro kanini. Abakobwa 20 berekeza mu mwiherero bahagarukiye kuri Stade i Remera bajya i Nyamata mu karere ka Bugesera. Benshi mu bakobwa bageze aho bahagurukiye bari mu mudoka z’amazina batwawe n’ab’iwabo cyangwa se bakodesheje.

Mutoniwase Anastasie yaratunguranye agera kuri Stade i Remera ari kuri moto afite igikapu kirimo ibyo yatumwe, amafoto ye asamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko yicishije bugufi biyemeza kumushyigikira, ibi byamuhaye ikamba rya ‘Miss Popularity’.

3. Miss Mwiseneza Josiane:


Miss Rwanda ya 2019 yaje ari rurangiza! Mu gushaka uhagararira Intara y’Uburengerazuba, amajonjora atangiye hatunguranye umukobwa muremure wirabura wambaye ikanzu itukura irimo uturongo tw’umweru, umusatsi utarimo amavuta menshi.

Yari yambaye inkweto zifunguye ku ino ry’igikumwe avirirana amaraso, yitwa Mwiseneza Josiane- Umukobwa w’i Rubengera muri Karongi. Ukireba Mwiseneza ntiwari kwemeranya na benshi ko ari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda. 

Yagaragazaga umunaniro mwinshi ku maso. Abanyamakuru bakimenya ko ari mu bahatana bamutunze ibikoresho bifata amajwi n’amashusho ava imuzi n’imuzingo iby’urugendo rwe.

Yageze ahabereye irushanwa agenze Kilometero 13 nyuma y’uko bisi yari imukuye iwabo i Karongi imugeza i Rubavu. Inkuru ya Mwiseneza yahererekanyijwe na benshi, amafoto ye n’amashusho ye atungwa na benshi muri telefoni zigezweho kugeza irushanwa risoje.

Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa nta mukobwa waje imbere mu majwi y’abatoye kuri internet uretse Mwiseneza Josiane.

Ibi ariko sibyo bigena utwara ikamba rya Miss Rwanda ariko ku kigero cya 100% bigena uba Miss Popularity ari nako byagenze kuri Mwiseneza Josiane.

Uyu mukobwa arebwa mu ndorerwamo y'uwitinyutse agahatanira ikamba ry'agaciro kanini atitaye ku buryo aribufatwe. Inkuru yakoze benshi ku mutima bashyira hamwe baramushyigikira kugeza yegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe.

3.Amajonjora ya Kigali yasize Naomi akangaranyije:


Mu irushanwa rya Miss Rwanda bisa nk'ibyamaze kumenyerwa ko habaho umukobwa uzatumbagira akarenga abandi mu kuvugwa.

Hari igihe biba mu buryo bwihuse ugasanga nko ku munsi wa kabiri w'irushanwa umukobwa yabonetse cyangwa se bikanatinda. Kuri iyi nshuro byaratinze gusa bibera mu Mujyi wa Kigali.

Kuva ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020 amafoto y’umukobwa witwa Nishimwe Naomi uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 yarasakazwa ateza impaka muri benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bamwambika ikamba ry’agaciro kanini, igisonga cya mbere abandi bamugira umukobwa ukunzwe.

Iyi foto ya mbere yasohotse igaragaza umukobwa w'inzobe, wambaye umupira w’ibara ry’umukara ufite inyinya, n'umusatsi w'umwimerere usokoje usubije inyuma.

Inyuma ye hari hicaye abandi bakobwa babiri ariko amasura yabo ntagaragara neza mu ifoto. Uyu mukobwa aba mu itsinda ry’abakobwa bane b’abavukanyi biyise ba ‘Mackenzie’ ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mukobwa arazwi cyane ku mbunga nkoranyambanga ariko anazwi mu bikorwa byo kwamamaza Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda (izanahemba umukobwa uzakundwa kurusha abandi).

Agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Yello Nation’ ya MTN. Afite umubare munini ukurikirana ibyo ashyira kuri konti ya Instagram ku buryo nk’amashusho asakaza ashobora kurebwa n’abarenga ibihumbi 20.

Imbere y’Akanama Nkemurampaka yatanze ibisubizo bitanoze nk’aho yasubije ko akamaro ka siporo ari uko ‘irinda indwara z’umutima n’izo guhumeka’.

Yavuze ko ikibi cya Siporo ari uko uwayikoze cyane ashobora kuvunika. Naomi yagowe no gusubiza bigera n’aho Evelyn Umurerwa amubaza niba ikinyarwanda ari rwo rurimi yumva yisunzayemo.

Hari n’aho yamaze hafi amasegonda 51’ atarasubiza. Mu marushanwa y'ubwiza ibi bifite igisobanuro cyo kudatuza no kwiburira icyizere! Naomi Nishimwe yahawe ‘Yego’ eshatu. Hatangazwa abakomeje yahamagawe nyuma y’abandi mu cyumba cyaberagamo ijonjora humvikana kwiyamira kwa benshi.

Mu busanzwe iyo amajonjora arangiye abakobwa bose bagirana ikiganiro n'abanyamakuru, kuri Naomi siko byagenze, yanze kugira icyo avugana n'abanyamakuru, asubiza ko igihe kitaragera.

Benshi banditse bavuga ko uyu mukobwa akwiye ikamba rya Miss Rwanda 2020, abandi bakarenzaho ko ukwiye ikamba yabonetse nta mpamvu yo guhatana.

Ukoresha izina rya ‘Uzagende kuri Moto’ we yabiteyemo urwenya avuga ko akurikije ubwiza bw’abakobwa asaba abategura kumuha akazi akajya abacira inzara.

Uwitwa Seburindo yagize ati “Naomi ni we Miss Rwanda 2020 abandi batahire indi myanya.”  Kamanzi Venutse ati “Ndabona Miss Rwanda w'ibihe byose. Mbaye mbivuze Ishimwe nzamutora kandi nzamushyigikira.”

Umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye n’ubucuruzi muri MTN Rwanda, yashyize kuri Twitter ifoto ya Naomie yambaye umwenda w’ibirango bya MTN, agira ati “Komeza Komeza Naomie. Tuzahure ku munsi wa nyuma w’irushanwa”.

Ibi byatumye benshi bacyeka ko uyu mukobwa yinjiye mu irushanwa kuri 'gahunda' ariko MTN yasobanuye ko atari byo ahubwo ko abakobwa bose bafite amahirwe amwe.

Ni irushanwa ridatana n’udushya mu mpande zose byitezwe ko mu minsi iri imbere ubukonje buzakonjoroka muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa witwa Naomi ashobora gushyushya irushanwa bigashimangira iby’uko kuva mu 2015 umukobwa wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yambitswe ikamba rya Miss Popularity.

Ishimwe Dieudonné, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Akanama Nkemurampaka kazemeza Miss Rwanda 2020 kagendeye ku bushobozi bwa buri wese aho kugendera ku marangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.





Nishimwe Naomi umubare munini ukoresha imbuga nkoranyambaga wamwambitse ikamba

Abakobwa 54 bazavamo 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020

Miss Hirwa Honorine 'Miss Igisabo' yambika ikamba Miss Mutoniwase Anastasie

Mwiseneza Josiane aritegura gutanga ikamba rya 'Miss Popularity'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND