RFL
Kigali

Yashyize amabara mu musatsi we bituma umutwe ubyimba

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/01/2020 13:41
0


Birashoboka ko hari ubwo wifuza guhindura ibara ry’umusatsi wawe ukoresheje teinture ariko ujye usobanukirwa neza ko abantu badafite imibiri iteye kimwe hari ishobora kwakira izo mpinduka ariko hari n’itabibasha nkuko byagendekeye uyu mugore



Estelle, w’imyaka 19 y’amavuko yumvise yagerageza teinture nshya ayishyira mu musatsi we, uyu munyeshuri ukiri muto utuye muri Vitry yabikoze nyuma yuko abonye ko hari undi wabikoze bikamuhira, akmara kubikora, yatangiye kumva uburyaryate mu mutwe ariko ntiyabyitaho nyuma y’akanya gato abona agahanga kabyimbye ajya kwa muganga bamuha utunini na pomade asigaho ariko mugitondo yagiye kwireba asanga umutwe we wikubye kabiri

Ati:” nari mfite umutwe ukoze nka ampoule ariko naje gusanga utagifite forme” nyuma yaje kumva umutima we udatera neza ndetse no guhmeka bitangira kugorana ariko abaganga bagerageza kumufasha aroroherwa ahita agira icyifuzo cyo kubitangariza bose ngo bamenye neza ububi bwa teinture mu mutwe

Aha rero niba nawe uri mu bashyiraga teinture mu mutwe ngo uhindure ibara ry’umusatsi wawe urarye uri menge kandi ube maso utazahura n’ingaruka nk’iz’uyu mwana w’umukobwa

Src: Le parisien

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND