Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka bihagije ndetse no kwitegura neza amarushanwa ari imbere, ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu witwa Bannen Philippe Arthur ukomoka muri Cameroun, wakinaga muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun.
Uyu
rutahizamu mushya muri Rayon Sports witwa Bannen Philippe Arthur, ngo ashobora
gukina nka rutahizamu ucungiweho ibitego cyabngwa agakina aca ku mpande.
Uyu
musoze wari usanzwe ukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cameroon mu
ikipe y’ubukombe ku mugabane wa Afurika ya Union sportive de Douala, bikaba
bivugwa ko Rayon Sports yamushimye kandi ari umusore w’umuhanga uzi kunyaruka
ndetse no gutsinda.
Ntabwo
uyu mukinnyi yigeze anyura mu igeragezwa ry’igihe runaka nkuko n’abandi
bakinnyi batandukanye babanza kurikora kugirango bahabwe amasezerano muri iyi
kipe batazira Gikundiro, ngo impamvu ni uko hari andi makipe yo mu karere
yifuzaga uyu mukinnyi bityo Rayon Sports iyatsinda icyumutwe, imusinyisha vuba
na bwangu.
Philippe
Arthur yiyongereye kuri Drissa Dagnogo, Ally Niyonzima, Kayumba Soter, nabo
batarakina umukino n’umwe muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Philippe
Arthur akaba aje kuziba icyuho cyasizwe na Michael Sarpong na Jules Ulimwengu
bavuye muri iyi kipe, ikibazo mu busatirizi kikigaragaza.
Rayon
Sports irabarizwa ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu
Rwanda, mu mikino 18 imaze gukinwa ikaba ifite amanota 38, ikaba irushwa na APR
FC ya mbere amanota Ane.
Philippe Arthur yasinye imyaka ibiri y'amasezerano muri Rayon Sports
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona
TANGA IGITECYEREZO