Umumaseri (Soeur) witwa Bangamwabo Catherine wa St Vincent de Paul mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro, atarabariza umwana witwa Manirakiza Ally Alain urwaye impyiko zombi, hakaba hakenewe itike yo kujya kumuvuriza mu Buhinde.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sr Bangamwabo Catherine, yavuze ko uyu mwana atabariza ari imfubyi ku babyeyi bombi. Yavuze ko ari we umwitaho kuri buri kimwe kuva afite imyaka 5 kugeza uyu munsi. Umuryango we urakennye ku buryo batabona itike y’indege ijyana uyu mwana mu Buhinde ahari abaganga b’inzobere bamwitaho bakamuvura agakira na cyane ko habonetse uwemeye kumuha impyiko nzima.
Yagize ati “Naje hano gusaba ubufasha n’ubuvugizi bw’umwana
witwa Manirakiza Ally Alain, hashize umwaka ari kuri Dialyse (imashini ifasha abantu bafite
impyiko zidakora) i Kanombe Yatangiye gufatwa yiga muri segonderi i Butare.”
Icyo gihe bamujyanye mu bitaro bitandukanye ariko uburwayi ntibabubone, nyuma
yaho kubera ko yari atangiye kubyimba amaguru, amaboko n’inda, bamujyanye ku
bitaro bya Muhima muri Kigali, nabyo biza kumwohereza ku bitaro bya Gisirikare
bya Kanombe ari naho babashije kumenya ko impyiko ze zombi zifite ikibazo.
Manirakiza amaze igihe arembeye mu bitaro by'i Kanombe
Abaganga b’i Kanombe ari naho uyu mwana arwariye kugeza
magingo aya, basanze byaba byiza uyu mwana agiye kuvurirwa mu Buhinde bakamuha
indi mpyiko nzima. Umuryango w’uyu mwana uvuga ko nta bushobozi ufite bwo
kumuvuza. Basabye inkunga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibemerera
kumuvuza, ni ukuvuga ko izishyura amafaranga ibitaro byo mu Buhinde bizabaca.
Ikibazo gikomereye uyu muryango ni ukubona itike yo kugera mu Buhinde y’abantu
batatu; umurwayi, umurwaza n’umuntu wemeye gutanga impyiko.
Sr Bangamwabo Catherine arasaba ubufasha
Nk’uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Sr Bangamwabo
Catherine , kugeza ubu kakenewe nibura ibihumbi 10 by’amadorali y’Amerika
angana n’amanyarwanda miliyoni 9 hafi miliyoni 10 (10,000,000Frw). Barasaba
ubufasha buri umwe wagira icyo abafasha kugira ngo uyu mwana ajye kuvurwa. Sr
Bangamwabo yavuze ko igihe cyose itike yabonekera, Manirakiza Ally Alain yahita
ajyanwa mu Buhinde.
Hakenewe inkunga yawe kugira ngo Manirakiza avurirwe mu Buhinde
UWAKENERA GUFASHA UYU MWANA, YAVUGANA NA SR BANGAMWABO KURI
TELEFONE IKURIKIRA: 0788610658
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SR BANGAMWABO CATHERINE
VIDEO: Eric NIYONKURU-InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO