RFL
Kigali

Muhitira Félicien ‘Magare’ yegukanye Huye Half Marathon yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2020 9:57
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, mu karere ka Huye habereye isiganwa ku maguru ‘Huye half Marathon’ ryazengurukaga umujyi wa Huye, ryasojwe Muhitira Felicien uzwi nka ‘Magare’ yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo, naho Yankurije Marthe yegukana umwanya wa mbere mu bagore, mu isiganwa ryitabiriwe na Minisitiri Munyangaju.



Hari hashize imyaka irenga 50, iri siganwa ritabera mu karere ka Huye, kuko ryaherukaga gukinwa mu 1969, gusa ariko ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwijeje abanye Huye ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko iri siganwa rigiye kujya rikinwa buri mwaka.

Iri siganwa kandi ryitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na  Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, wasiganwe mu cyiciro cy’abishimisha (Run for fun), bo bakoraga intera y’ibilometero bitanu.

Iri siganwa nk’iri ry’ibilometero 21, ryateguwe na Cercle Sportif de Butare (CSB ) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike n’abandi bafatanyabikorwa barimo Skol, ryaherukaga kubera muri aka gace mu 1969, birumvikana ko imyaka 50 yari yihiritse.

Abasiganwa bahagurukiye imbere y’Inzu mberabyombi mu Mujyi wa Huye, banyura mu muhanda ugana imbere y’ibiro by’Akarere, berekeza ku Karubanda n’i Ngoma mbere y’uko bagaruka mu Mujyi berekeza kuri Hotel Barthos banyuze kuri CHUB, bahindukira basubira mu Mujyi banyuze mu muhanda wo hasi, basubira mu nzira banyuzemo mu gihe bazasoreje muri Stade ya Huye.

Mu bagabo, uwa mbere yabaye Muhitira Félicien uzwi nka Magare ukinira Mountain Club, wakoresheje isaha imwe, iminota itanu, amasegonda 31 n’ibice 28, akurikirwa na Mutabazi Emmanuel wa Police AC mu gihe Rubayita Sirage wa NAS yabaye uwa gatatu.

Mu bagore, isiganwa ryatsinzwe na Yankurije Marthe wa APR, wakoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda atandatu, akurikirwa na mugenzi we, Musabyeyezu Adeline, amusize iminota itatu n’amasegonda 34.

Umukinnyi wa mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 200 Frw, uwa kabiri ibihumbi 150 Frw, uwa gatatu ibihumbi 100 Frw, uwa kane ibihumbi 80 Frw, uwa gatanu ibihumbi 60 Frw mu gihe uwa gatatu yahawe ibihumbi 50 Frw.

Aba bakinnyi bose bemerewe kandi kuzasura inzu ndangamurage zose ziri mu gihugu ku buntu.

Abakinnyi bane ba mbere muri buri cyiciro bazahagararira u Rwanda mu isiganwa ry’isi rizaba muri uyu mwaka, ribere mu gihugu cya Pologne.

Mu yindi mikino yabaye mu rwego rwo kwitegura iyi Huye Half Marathon, IPRC Huye yegukanye igikombe cya Basketball mu bakobwa itsinze ENDP Karubanda amanota 54-21, muri Basketball y’abagabo, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze UR Huye amanota 43-29. Mu gihe muri Volleyball, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze Regina Pacis amaseti 3-0.


Muhitira Felicien uzwi nka Magare yasize bagenzi be aba uwa mbere mu bagabo


Yankurije Marthe yabaye uwa mbere mu bagore



Minisitiri Munyangaju Aurore ahemba abitwaye neza mu isiganwa


Abayobozi bakuru b'igihugu bari bitabiriye isiganwa bakoze siporo


Minisitiri Munyangaju n'umuyobozi w'akarere ka Huye Sebutege Ange


Minisitiri Munyangaju n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu mu ntara y'Amajyepfo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND