RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 50 ku Isi aho biba bigoye cyane kugira ngo ube umukristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2020 11:29
2


Kuva kera hari ibihugu bitoteza abakristo bibaziza ukwemera kwabo, ugasanga nta bwisanzure bahabwa mu myizerere yabo. Ubushakashatsi bwa vuba bwakozwe, bugaragaza ko buri munsi abakristo 8 bicwa ku Isi bazira imyizerere yabo.



Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko buri cyumweru, insengero 182 hirya no hino ku isi cyangwa inyubako z’abakristo zigabwaho ibitero naho buri kwezi abakristo 309 bagafungwa mu buryo butubahirije amategeko. World Watch List (WWL) yakoze urutonde rw’uyu mwaka wa 2020 rw’ibihugu 50 ku Isi bidaha umudendezo abakristo.

Christianitytoday ikinyamakuru cyashinzwe na nyakwigendera Billy Graham, kivuga ko ibihugu biri kuri uru rutonde rw’uyu mwaka bifite abakristo miliyoni 260 bababazwa bazira imyemerere yabo yo kuba abakristo. Icyakora usanga uku kurenganywa kuri kugenda kugabanuka dore ko ku rutonde rw’umwaka ushize, bari miliyoni 245.

Koreya y’Amajyaruguru ni yo iyoboye urutonde rw’ibihugu bitotoza abakristo. Uyu mwanya iwurambyeho kuva mu 2002 ubwo uru rutonde rwatangiraga gukorwa. Igihugu cyo muri Afrika cyaje mu myanya ibanza ni Somalia iri ku mwanya wa 3 ikaba ikurikirwa na Libya yaje ku mwanya wa kane. WWL yakoze urutonde rw'ibihugu 50, gusa twe tugiye kukugezaho 20 byaje mu myanya y'imbere, ibindi wabisanga mu nkuru ya Christianity Today.

Dore ibihugu 20 bya mbere ku Isi mu gutoteza abakristo

1. North Korea

2. Afghanistan

3. Somalia

4. Libya

5. Pakistan

6. Eritrea

7. Sudan

8. Yemen

9. Iran

10. India

11. Syria

12. Nigeria

13. Saudi Arabia

14. Maldives

15. Iraq

16. Egypt

17. Algeria

18. Ezbekistan

19. Myanmar

20. Laos

World Watch List yakoze kandi urutonde rw’ibihugu 10 ku Isi byagaragawemo kurenganya cyane abakristo ndetse benshi bagapfa. Ibyo bihugu ni; Pakistan, Nigeria, Egypt, Central African Republic, Burkina Faso, Colombia, Cameroon, India, Mali na Sri Lanka. U Bushinwa bwaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu byafunze insengero nyinshi z’abakristo aho bwafunze insengero zigera ku 5,576.

“Ntitwakwemera ko ibi bikomeza kuba” Ibi ni ibyatangajwe na David Curry Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Open Doors USA, umuryango utera inkunga abakristo batotezwa bazira imyemerere, ubwo hatangazwaga uru rutonde mu gikorwa cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington,DC. Yavuze ko abantu benshi bari gutabaza bityo akaba ari ngombwa kumva kurira kwabo.

Ibihugu 50 bya mbere ku Isi mu gutoteza abakristo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zagger 4 years ago
    Uretse abakristo bigora kuba muri ibi bihugu ibyinshi na bene gihugu babyo benshi biyindi myemerere nta bwo baba bizeye ko bucya neza
  • Innocent 4 years ago
    Ariko mwibuke ko America gira uruhare mu itotezwa ryabo ijya kwica abandi baturage cyane muri biriya bihugu,ingaruka zikaba ku abakristu babituyemo,ariko muduhe n'urutonde rw'ibihugu bitoteza abaislam





Inyarwanda BACKGROUND