Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2019, ni bwo APR FC yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 4 y’ubufatanye n’ikigo cya AZAM Group Ltd, aho izabona miliyoni 228 z’amafaranga y’ u Rwanda muri iyi myaka 4 bazakorana, nabo bakayamamaza ku myambaro y’ikipe.
AZAM
Group yagiranye amasezeran n’ikipe y’ingabo z’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, ikaba ibaye ikigo cya mbere kigiye kugaragara ku myambaro y’ikipe ya
APR FC, kuva yatangira gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’i 1994.
APR
FC izambara umwambaro uriho ikirango cya AZAM Group guhera ku mikino y’umunsi
wa 18 wa shampiyona. Ku bibuga iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakiniyeho hazajya
hacuruzwa ibikorwa bya AZAM bitandukanye bakorera hano mu Rwanda.
Miliyoni
57 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azajya yishyurwa APR FC buri mwaka mu gihe
cy’imyaka 4.
AZAM
yari yifuje gukorana n’ikipe ya Rayon Sports mbere, ariko ntibumvikana kubera
iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda SKOL, ariyo mpamvu yahisemo gukorana nanone
na APR FC.
AZAM
Group ni uruganda rukomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba rukora amafarini,
amazi meza yo kunywa, imitobe, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Aya
masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama hari
umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubaraka Muganga washimiye nawe AZAM
Group kuba yarahisemo gukorana n’ikipe ya APR FC.
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC Lt. Gen Sekaramba Sylivestre avuga ko aya mafaranga azafasha
APR FC gukomeza kwitwara neza muri gahunda zitandukanye, kandi ko igihe cyari
kigeze bagafungurira imiryango abafatanyabikorwa bashaka gukorana na APR FC.
APR FC na AZAM bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu gihe cy'imyaka 4
Imyambaro APR FC igiye kujya yambara guhera ku munsi wa 18 wa shampiyona
TANGA IGITECYEREZO