RFL
Kigali

Ally Niyonzima wakinaga muri Oman yasinye muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2020 16:40
0


Ally Niyonzima ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yakiniraga ikipe ya AL-Bashaer Fc yo muri Oman, kuri ubu yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports yifuza gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, ni bwo isoko ryafunguwe ku bakinnyi bakina hanze bifuzwa n’amakipe yo mu Rwanda ko bakoreshwa muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020.

Amakipe atandukanye yo mu Rwanda ari kwiyubaka mu buryo butandukanye kugirango ashake umusaruro mwiza mu gice cya kabiri cya shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa ari imbere yitegura.

Ni muri urwo rwego Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, yasinyishije Ally Niyonzima   wanyuze muri Mukura Victory Sport, AS Kigali na APR FC, akaba akubutse muri AL-Bashaer Fc yo muri Oman, kugira ngo afashe iyi kipe mu rugamba irimo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona ndetse n’andi marushanwa atandukanye izitabira.

Ally ntiyigeze agirira ibihe byiza byiza mu gihugu cya Oman mu ikipe ya ya AL-Bashaer FC yakiniraga, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye agaruka mu Rwanda, akajya mu ikipe imuha umwanya wo gukina, kubera ko muri AL-Bashaer FC atari akibona umwanya wo kujya mu kibuga.

Ally yagize impungenge ko agumye muri Oman muri iyi kipe itamuha umwanya wo gukina impano ye yacyendera ayireba.

Rayon Sports yateye intambwe iramwegera baraganira, bemeranywa kuri byose maze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ashyira umukono ku masezerano y’amezi atandatu agiye gukinira iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batari bacye.

Ally Niyonzima agiye gufatanya n’abakinnyi batandukanye bakina mu kibuga hagati muri iyi kipe barimo Omar Sidibe, Mugheni Fabrice, Mirafa Nizeyimana, Commodore n’abandi.

Ally Niyonzima niyitwara neza muri Rayon Sports ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazitabazwa mu ikipe y'igihugu izakina CHAN 2020, mu mezi macye ari imbere.

Rayon Sports  iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, iritegura umukino w’umunsi wa 18 muri shampiyona aho  izajya gukina na Espoir FC y’i Rusizi yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15.


Ally Niyonzima yagarutse mu Rwanda muri Rayon Sports mu gihe cy'amezi atandatu


Ally asuhuzanya na perezida Sadate Munyakazi nyuma yo gusinya


Ally yasinye amezi atandatu muri Rayon Sports



Ally ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND