RFL
Kigali

Iranzi Jean Claude yerekeje mu igeragezwa mu gihugu cya Misiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2020 11:47
0


Rutahizamu ukina aca ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude, yafashe rutemikirere mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yerekeza mu gihugu cya Misiri mu igeragezwa rizamara iminsi 15, mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri.



Iranzi Jean Claude yerekeje mu gihugu cya Misiri gukora igeragezwa mu ikipe ya Aswan Sporting Club ibarizwa mu cyiciro cya Kabiri muiri shampiyona ya Misiri, bikaba biteganyijwe ko igeragezwa agiyemo rizarangira tariki 30 Mutarama 2020, ari naho hazamenyekana niba iyi kipe imugumana cyangwa agaruka mu Rwanda.

Iranzi ashimwe n’iyi kipe yaba abaye umunyarwanda wa kabiri ukina mu gihugu cya Misiri, nyuma ya Muhire Kevin ukina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu mu ikipe ya El Dakhlia.

Iranzi ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon Sports, cyane ko ari kuyifasha mu gice cy’ubusatirizi by'umwihariko mu kurema uburyo buvamo ibitego ndetse no kugumana umupira cyane, dore ko ari umwe mu bakinnyi bakunda gukorerwaho amakosa menshi mu kibuga.

Iranzi Jean Claude wageze muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutandukana na APR FC yakiniraga bisa n’aho urwego rw’imikinire rwe rugenda ruzamuka uko bwije n’uko bukeye, dore ko ari n'umwe mu bakinnyi bitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Iranzi asize Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, aho irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.


Iranzi yerekeje mu igeragezwa mu ikipe yo mu Misiri


Iranzi ahagaze neza muri Rayon Sports


Iranzi ni umwe mu bakinnyi bitabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi


Iranzi asize Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND