RFL
Kigali

Mukura yakiriye rutahizamu uvuye muri Honduras wakiniye Real Sociedad n’umutoza wo muri Venezuela

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2020 13:22
1


Rutahizamu ukomoka muri Honduras Roby Norales n’umutoza Samyr Sanchez ukomoka mu gihugu cya Venezuela ugiye kungiriza Hernandez muri Mukura, bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bakirwa n’umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports Tony Hernandez.



Ntabwo Iradukunda Bertrand na Nwosu Samuel bahagije bonyine, kugira ngo umutoza Tony Hernandez asohoze imigabo n’imigambo yahigiye imbere y’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwamwizeye bukamuha akazi, ni yo mpamvu yabasabye kumugurira undi rutahizamu ukomeye uza agafatanya n’abahari kugira ngo umusaruro wiyongere.

Ni muri urwo rwego, rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko  ukomoka mu gihugu cya Honduras wakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’iburayi arimo na Real Sociedad yo muri Espagne Roby Alberto Norales Núñez, ari kumwe n’umutoza Samyr Sanchez basesekaye mu rw’imisozi igihumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho baje gufasha byinshi Mukura Victory Sports.

Roby Alberto Norales Núñez na Samyr Sanchez bari kumwe n’umutoza mukuru wa Mukura Tony Hernandez, bahise bakomeza bajya mu karere ka Huye ahabarizwa iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda by'umwihariko mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye n’inkengero zako, kugira ngo batangire imirimo mishya.

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 5-1 muri shampiyona, ubuyobozi bwa Mukura bwirukanye bamwe mu bari muri komite yayo, barimo n’umutoza wungirije, hakaba hari hakenewe umutoza wo kuziba icyo cyuho, ni yo mpamvu Tony Hernandez yiyambaje Samyr Sanchez bigeze kubana kandi azi ubuhanga bwe kugira ngo aze bafatanye  gutoza Mukura.

Roby Norales asanze rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand afite ibitego 10 mu mikino 16 yakinnye muri shampiyona, bakaba bagiye gufatanya kubaka ubusatirizi butinyitse muri iki gihugu.

Roby Norales yakiniye amakipe atandukanye arimo Motagua, Deportivo Ayutla na Platense zo muri Honduras ndetse na Real Sociedad yo muri Espagne mu mwaka wa 2014.

Mukura Victory Sport iherutse kunyagira Sunrise ibitego 4-1 ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, ikaba iri ku mwanya wa Kane n’amanota 28 mu mikino 17 imaze gukina.


Roby Norales wakiniye amakipe atandukanye muri Honduras no muri Espagne yageze muri Mukura




Samyr Sanchez agiye kungiriza Tony Hernandez muri Mukura


Aba bombi bakiriwe na Tony Hernandez bageze i Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbonimpa4 years ago
    Nonese yatsindiye Real Sociedad ibitego bingahe? Igisubizo ni 0. Uyu rutahizamu ndamugaye rwose kuko mu mateka ye nasomye ntaho yamaraga 2 bahitaga bamutiza aho yarambye naho ni mu makipe ya feke. Ubu nyine Mukura agiye kuyisahura na duke yari yifitiye





Inyarwanda BACKGROUND