RFL
Kigali

Heroes FC yabonye umutoza mushya usimbura Stefan Hansson weguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2020 10:51
0


Amakuru ubuyobozi bwa Heroes Fc bwagize ubwiru atangaza ko umunya Estonia w’imyaka 36 Jaanus Reitel yarangije kumvikana n’iyi kipe ndetse akaba yanageze i Kigali aho agiye gutoza ikipe ya Heroes nk’umutoza mukuru usimbura Stefan Hanson weguye nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona, amaze amezi atatu gusa.



Jaanus Reitel watozaga ikipe y’abato ya FC KTP yo mu gihugu cya Finland, agiye gutoza Heroes ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 11 mu mikino 17, gusa ikaba irushwa amanota ane yonyine n’ikipe ya Espoir iri ku mwanya wa 14.

Uyu mutoza afite ubunararibonye mu bijyanye no gutoza amakipe y’abana, dore ko uretse iyi kipe aje aturutsemo yanaciye mu yandi makipe y’abato nka Kauhajoen KARHU yo muri Finlande, GPS New York yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse n’amakipe y’igihugu y’u Buholandi na Finlande.

Jaanus ufite Licence A ya UEFA, atangaza ko yanasuye igihe kinini amashuri ya ruhago ya Ajax, FC Groningen, Feyenoord Rotterdam, Zenit St. Petersburg, Southampton FC, Tottenham Hotspur, Brentford, HJK Helsinki, New York Red Bulls, Philadelphia Union n’ayandi mu rwego rwo gushakisha ubumenyi mu makipe y’abana.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Heroes FC bwirinze kugira icyo butangaza kuri iyi nkuru.

Jaanus Reitel agiye muri Heroes iheruka gukura intsinzi i Rubavu mu mukino utavugwaho rumwe.  Nta gihindutse, Jaanus Reitel akaba ari butangire akazi kuri uyu wa Kabiri aho yitegura umukino w’umunsi wa 18 izakiriramo Marines mu Bugesera.


Jaanus ni we ugiye kuba umutoza mukuru wa Heroe FC


Jaanus agiye gusimbura Stefan Hansson weguye


Heroes FC ntabwo ihagaze neza kuko iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND