RFL
Kigali

Amarangamutima ya Christopher uzaririmbana na Kassav kuri Saint Valentin

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/01/2020 6:36
0


Umuhanzi Christopher aratangaza ko afite ishema n’ibyishimo byinshi atewe no kuba ari we muhanzi w’umunyarwanda azahurira ku rubyiniro n’itsinda rya Kassav yakuze yigiraho byinshi.



Tariki 14 Gashyantare hizihizwa umunsi wa Mutagatifu Valentin ufatwa nk’urugero rw’abakundanye. Ni umunsi wizihizwa n’abantu b’ingeri zitandukanye haba abemera ihimbazwa ry’abatagatifu n’abatebyemera.

Mu rwego rwo gufasha abakundana kuryohererwa n’umunsi wabo, hatumiwe itsinda ry’abanyamuziki rya Kassav rimaze imyaka 40, rikora injyana ya Zouk rikagarurira imitima y’abatagira ingano.

Itsinda rya Kassav rizafatanya n’umuhanzi Muneza Christopher [Topher] ari we munyarwanda rukumbi uzaririmba muri iki gitaramo cy’imbonekarimwe.

Mu Kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Christopher yavuze ko umunsi wa Saint Valentin afitanye na wo amateka kuko amaze igihe kinini awukora ho ibitaramo bifite icyo bisobanuye ku muziki we.

Ati “Njyewe na Saint Valentin dufitanye amateka akomeye. Kuva mu 2013 kugeza ubu mu 2020; niho nakoreye igitaramo cyanjye cya mbere, niho namurikiye alubumu ya kabiri. Ni umunsi iyo ugeze abantu baba bampanze amaso kuko bamaze kubimenyera ko tugomba gutaramana.”

Christopher yongeyeho ko ari iby’agaciro kanini kuri we kuba agiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’itsinda rya Kassav avuga ko ryamukundishije injyana ya Zouk nawe akunda kuririmbamo.

Ati “ Bisobanuye ikintu kinini ku muziki. Kassav bamaze imyaka 40 ni ibintu byiza gusangira urubyiniro n’abantu  nka bariya. Umuntu wese ukoze Zouk aba ari umusaruro wa Kassav nanjye nigiye ku muziki wabo kuva kera cyane ndi umwana muto nanjyaga mbumva.”

tsinda riri mu yakunzwe cyane ku isi kuva mu myaka ya 1979, ryashinzwe na Pierre Edouard Decimus, waje guhamagara bagenzi be barimo Jacob Desvarieux, murumuna we Georges Décimus, Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély, na Jean-Claude Naimro.

Itsinda rya Kassav ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “OU La”, “Rété”, “Siwo”, “Kolé Séré”, n’izindi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND