Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburundi ukinira ikipe ya Bugesera FC Shabban Hussein Tchabalala, agiye kwerekeza mu Bushinwa gukora igerageza muri imwe mu makipe yaho, nyuma yo gukina amezi macye muri Bugesera akigaragaza dore ko amaze kuyitsindira ibitego 11.
Tchabalala
ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba kurugamba, kugeza ubu ni uwa kabiri
mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda 2019/2020, aho
kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 11, akaza inyuma ya Samson Babua wa mbere ukinira
Sunrise ufite ibitego 13.
Biravugwa
ko uyu rutahizamu yamaze gushimwa n’iyi kipe yo mu Bushinwa, nyuma yo
gukurikirana uko yagiye yitwara mu makipe yanyuzemo yose, ndetse ikanareba amwe
mu mashusho ye ya vuba harimo n’uko ari kwitwara muri uyu mwaka muri Bugesera
FC.
Tchabalala
Hussein azakora igeragezwa naritsinda agashimwa n’umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe,
akazahita ashyira umukono ku masezerano. Akaba asanzeyo abandi bakinnyi nabo
banyuze muri Rayon Sports barimo Jules Ulimwengu ndetse na Michael Sarpong
uheruka kugenda mu minsi ishize.
Umutoza
wa Bugesera FC Masudi Djuma yemeje aya makuru y’urugendo rwa Tchabalala mu
bushinwa, aho yavuze ko umukino Bugesera FC yatsinzwemo na APR FC kuri iki
cyumweru ubwo hakinwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda yanatsinzemo
igitego rukumbi Bugesera yabonye, ushobora kuba ari wow a nyuma uyu rutahizamu
akiniye Bugesera FC.
Hussein
Shaban Tchabalala wakiniye amakipe atandukanye yo muri aka karere, arimo ayo mu
gihugu cy’uburundi (Flambaeu de l’EST na Vital’o), ndetse no mu Rwanda akaba
yarakiniye Amagaju FC, Rayon Sports na Bugesera FC akinira kuri ubu, yanakinnye
kandi muri Afurika y’Epfo muri Baroka FC atigeze atindamo dore ko yahise
yerekeza mu gihugu cya Ethiopia mu ikipe ya Ethiopia Coffee, akaba yarahavuye agaruka
mu Rwanda muri Bugesera, none akaba agiye kwerekeza mu Bushinwa.
Ntiharamenyekana
ikipe Tchabalala azerekezamo ndetse nibyo izatangaho naramuka ashimwe.
Tchabalala ni uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda
Tchabalala yakunze guhirwa na shampiyona y'u Rwanda cyane
TANGA IGITECYEREZO