Kigali

Huye: Amakipe azakina imikino ya nyuma izasozwa na Huye Half Marathon yamenyekanye-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2020 15:00
0


Mu karere ka Huye ahazwi nko ku gicumbi cy’abanyabwenge hari kubera imikino ibanziriza isiganwa rya Huye Half Marathon rizaba mu mpera z’iki cyumweru, hakaba ahamaze kumenyekana amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals)mu mikino itandukanye, izashyirwaho akadomo niri siganwa rizazenguruka umujyi wa Huye.



Ku wa Gatandatu, hakinwe imikino y’amajonjora, amakipe amwe arasezererwa andi arakomeza mu mikino itandukanye. Amakipe yageze muri ½ yesuranye kuri iki Cyumweru yishakamwo azakina imikino ya nyuma.

Mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo amakipe umunani niyo yari yitabiriye irushanwa, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) yatsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis amanita 59 kuri 44, naho IPRC Huye itsinda GS Officiel de Butare amanota 59 kuri 36, umukino wa nyuma ukazahuza IPRC-Huye na UR-Huye.

Mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa amakipe yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma ari IPRC-Huye na ENDP Karubanda.

Muri Volleyball mu bagabo, ikipe yitwa Umucyo yatsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis amaseti atatu ku busa, undi mukino wa ½ ukazakinwa kuri uyu wa Gatatu, ukazahuza inkambi ya Kigeme na GS Officiel de Butare.

Muri Volleyball y’abakobwa, umukino wa nyuma uzahuza amakipe ya IPRC Huye ndetse na REGINA PACIS, uyu nawo hamwe n’indi mikino ikazaba kuri uyu wa Gatanu, hakaba ari naho hateganyijwe amasiganwa yo koga.

Iyi mikino izasozwa na Huye Half Marathon

Ku bufatanyebw’inzego zitandukanye harimo Ubuyozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda,  Minisiteri ya Siporo n’abafatanyabikorwa batandukanye, Cercle Sportif de Butare ( CSB ) bateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon rizaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020 rikazitabirwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Hon Munyangaju Mimosa.

Ni isiganwa rizajya riba buri mwaka, iyi ikaba ari inshuro ya mbere rigiye kuba , rikazabera mu mihanda  itandukanye y’Umujyi wa Huye, rikazitabirwa  n’ibyiciro bibiri by’abasiganwa birimo abazasiganwa ku ntera y’ibilometero 21,098, ndetse n’abasiganwa bishimisha, bazwi (Run for fun) bakaziruka intera y’ibilometero bitanu ndetse na 10.

Abasiganwa bazahagurukira imbere y’Inzu mberabyombi mu Mujyi wa Huye, bagane mu muhanda uri  imbere y’ibiro by’Akarere, berekeze ku Karubanda n’i Ngoma mbere y’uko bagaruka mu Mujyi berekeza kuri Hotel Barthos banyuze kuri CHUB, bahindukire basubira mu Mujyi banyuze mu muhanda wo hasi, basubira mu nzira banyuzemo mu gihe bazasoreza muri Stade ya Huye.

Ku mugoroba wa tariki 17 Mutarama 2020, mu karere ka Huye hateganyijwe igitaramo kizanamurikwamo abakinnyi mpuzamahanga bazitabira "Huye half Marathon", ubundi bukeye tariki 18, hakinwe isiganwa nyirizina ari naho hazamenyekana uwegukanye Huye half Marathon ku nshuro ya mbere.

AMAFOTO YARANZE IYI MIKINO


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND