RFL
Kigali

Nice Ndatabaye yasohoye amashusho y'indirimbo “Nahungirahe” umugore we yaririmbyemo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2020 14:54
1


Umuramyi Nice Ndatabaye Aimable uri mu bagezweho muri iki gihe, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Nahungirahe” yaririmbyemo umugore we Hadassah Ndatabaye bafitanye umwana umwe.



“Nahungirahe” ibaye indirimbo ya mbere Nice Ndatabaye asohoye muri uyu mwaka wa 2020. Aheruka i Kigali, ku wa 08 Ukuboza 2019 mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali yahurijemo abaramyi b’amazina azwi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nice Ndatabaye, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika indirimbo “Nahungirahe” nyuma y’uko asomye ijambo riri muri Zaburi 139:7-12, ati "Hari igihe twibwira ko twakwihisha abantu. Ariko nasanze Imana ntawayihisha."

Yavuze ko umugore we agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ze zitandukanye ariko ko kuri iyi nshuro yaririmbye. Umugore we basanzwe bakorana umurimo w’Imana ndetse amufata nk’umuterankunga we wa bugufi akaba n’umufatanyabikorwa ukomeye kuri we.

Mu nsengero, mu bitaramo n’ahanzi Nice Ndatabaye atumirwamo umugore we amufasha mu bijyanye n’imiririmbire. Nice yakunzwe mu ndirimbo “Umbereye Maso” yakoranye na Gentil Misigaro, “Icyakora”, “Ndahamya”, “Yesu niwe”, “Uri hejuru” yakoranye na Aime Uwimana, “Urizerwa”, ‘Ndahamya”, “Amasezerano” n’izindi nyinshi.

Nice Ndatabaye yifashishije umugore we mu ndirimbo "Nahungirahe" bazanye i Kigali, ku wa 20 Ugushyingo 2019

Nice Ndatabaye mu bikorwa bitandukanye atumirwamo yifashisha umugore we-Aha bari kumwe mu gitaramo cyo ku wa 08 Ukuboza 2019

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NAHUNGIRAHE" YA NICE NDATABAYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kingdavid e byiringiro4 years ago
    Ooooohhhh imàna izamura izajury I mint Itabara itabaye izina niryumuntu(nice Ndatabaye)





Inyarwanda BACKGROUND