Birakekwa ko uyu mukobwa wo muri Nigeria agiye guca agahigo k’umugeni wambariwe n’abakobwa benshi ku Isi.
Ni umukobwa
usanzwe ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Sandra Ikeji ariko kuri izo mbuga
akaba yariyise Linda Ikeji. Kuri Instagram akurikirwa n'abasaga ibihumbi 251. Sandra Ikeji n’ umugabo we Arinze bakoze ubukwe bw'agatangaza butazibagira
mu mitwe y’abantu.
Uyu mugeni wakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 yambariwe n’aba fille d’honneur 200. Ubukwe bwabereye mu mujyi Lagos. Afrikmag yatangaje ko abatashye ubu bukwe batangajwe n’uburyo uyu mugeni yari agaragiwe n’abakobwa ishyano ryose.
Sandra Ikeji yari yambariwe n'abakobwa bagera kuri 200
Sandra Ikeji na Arinze ku munsi w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO