RFL
Kigali

2020: Umwaka mwiza ku bakunzi ba filimi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:13/01/2020 8:12
1


Mu mwaka dusoje wa 2019, ntabwo haburamo filimi waba waranyuzwe nazo. Gusa, uko umwaka uhita, haza undi ni ko icyo twakwita uburyo bugenda bwiyongera. Tugiye kukugezaho filime nke byitezwe ko zigiye kuba gukundwa n'abatari bake muri uyu mwaka wa 2020.



Filimi ziboneka mu bintu bikunzwe, ndetse bininjiza amafaranga menshi ku isi. Ahanini isi yose ntabwo yunguka, kurusha ibihugu biba birimo ibigo bikora bikanatunganya izi filimi, nk' Amerika, Ubuhinde, ndetse n'ahandi.

Iyo urebye mu mibare, usanga ibituma filimi yinjiza amafaranga harimo ukwamamaza, uburyo abantu bagura amatiki yo kujya kuyireba aho zerekanwa, ndetse n'ibindi bitandukanye bizanira amafaranga ikigo kiba cyarayikoze, kikanayitunganya. 

Kuba umurimo wo gukora no gutunganya filimi uba ugoye,  ni usaba ibikoresho bihambaye, ndetse bihenze, ubuhanga, ndetse n'abakinnyi/abakinankuru beza-abenshi bahenze ndetse n' udushya twashyizwemo nabyo biri mu bituma filimi ikundwa, ikanahenda ndetse.

Tugaruke muri 2019 gato. Urutonde rugaragazwa na Box Office Mojo, rugaragaza ko mu mwaka wa 2019, ku rutonde ruriho filimi zigera kuri 671, iyabaye iya nyuma "The Portal", yinjije ku isi hose amafaranga agera ku madorali 685 y'Amerika. 

Mu gihe ku mwanya wa mbere habonekaho filimi "Avengers: Endgame", yabonye asaga miliyali 2 z'amadorali y' Amerika (2, 797, 800, 564). Ubwo, iyaje ku mwanya wa kabiri "The Lion King" yo yinjije miriyali 1, 654, 943, 394. Ubwo hagati y' iya mbere, ndetse n' iyakabiri harimo ikinyuranyo cya miriyali 1 n'imisago y' amadorali y'Amerika. 

Urugendo rwa filimi rurakomeje. Muri uyu mwaka, hari iziteganijwe gusohoka mu mezi atandukanye, ariko ubu bamwe bafite amashyushyu yo kuzireba uko zizaba zimeze.  Zimwe muri filimi rero zibanzweho cyane n' urubuga ruzwi nka 'Rotten Tomatoes' rukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo izi zikurikira:

Ukwezi kwa Mutarama:

✓Bad Boys for Life (2020): Iyi ikinwemo n' icyamamare Will Smith, Martin Lawrence. Ikaba yarayobowe na; Adil El Arbi, Bilall Fallah.

✓ Gretel & Hansel (2020): iyi izakinamo abakinnyi nka: Sophia Lillis, Sammy Leakey, Alice Krige. Ikaba izaba iyoboye na Oz Perkins.

Muri Gashyantare:

✓ The Photograph (2020): filimi ahanini yiganjemo urukundo hagati y'umukobwa usigirwa ifoto na nyina mbere y'uko apfa, hanyuma akazakundana n'umusore w'umunyamakuru uza no kwandika kuri iyo shusho. Irimo abakinnyi nka: LaKeith Stanfield, Issa Rae, Chelsea Peretti, Courtney B. Vance, Kelvin Harrison Jr., Lil Rel Howery, Rob Morgan. Ikaba iyobowe na,Stella Meghie.

✓ Fantasy Island (2020): Imwe muri filimi z' ikigango itegerejwe. Ibonekamo abakinnyi nka: Lucy Hale, Maggie Q, Portia Doubleday, Charlotte McKinney, Michael Peña, Michael Rooker. Iyobowe n' uwitwa;  Jeff Wadlow.

Muri Werurwe:

✓ Bloodshot (2020): filimi ikinnye ku mugabo uba akoreshwa n' ibyitwa mu cyongereza 'nanomachines', ubwo akajya akoreshwa nk' umusirikare, ariko uhabwa amabwiriza hifashishijwe izo mashini. Ibonekamo umukinnyi wibanze ariwe Vin Diesel--uzwi cyane muri Fast & Furious. Abakinnyi ni nka: Vin Diesel, Eiza Gonzalez , Sam Heughan. Iyobowe na;  Dave Wilson.

✓ A Quite Place II (2020): Igice cy' iyi filimi cyambere cyasohotse mu 2018. Bitewe Ni uko isi iba yaratewe n' ibiremwa bitavuga, ariko bikururwa n' urusaku, abantu babagaho batavuga, mbega ntakintu cyasohora ijwi na kimwe. Uburinzeho, cyaramwicaga! Ubu, izagaragaramo abakinnyi nka: Emily Blunt, Noah Jupe, Millicent Simmonds, Cillian Murphy, Djimon Hounsou. Ibe iyobowe na; John Krasinski.

Muri Mata:

Uku, ni ukwezi isi yose izaba yongeye kubona igice kindi cya filimi izwi nka "James Bond".

✓ No Time to Die (2020): Izwi nanone nka James Bond. Kuri ubu, umukinnyi wayo mukuru, Daniel Craig azaba ayibonekamo bwanyuma. Irimo abakinnyi nka: Daniel Craig, Ralph Fiennes, Rami Malek, Naomie Harris, Lea Seydoux, Ben Whishaw, Rory Kinnear, Jeffrey Wright, Ana de Armas, Lashana Lynch. Uyoboye iyi filimi ni: Cary Fukunaga.

✓ Promising Young Woman (2020): filimi irimo abakinnyi nka: Carey Mulligan, Bo Burnham, Laverne Cox, Alison Brie, Christopher Mintz-Plasse, Adam Brody, Connie Britton, Molly Shannon. Ikaba iyobowe na, Emerald Fennell. 

Muri Gicurasi:

✓ Black Widow (2020): Marvel, ifatiye kuri filimi zayo nka Avengers, yakoze filimi ku mukinnyi Natasha Romanoff, ubusanzwe witwa Scarlett Johansson. Iyi izabonekamo; Scarlett Johansson, Florence Pugh, David Harbour, Rachel Weisz. Iyobowe na,Cate Shortland.

✓ Fast & Furious 9 (2020): Igice cyayo duheruka,twabonye ubwato bwa gisirikare bugendera munsi y' inyanja buri hejuru ku rubura! Kuri ubu, imodoka zihuta zitwawe n' abatwazi baba bahambaye ubu zizatujyanahe? Abakinnyi barimo; Vin Diesel, Lucas Black, Tyrese Gibson. Ikaba iyobowe na, Justin Lin.

Filimi zitegerejwe ni nyinshi, dore ko n'urutonde ari rurerure. Izindi mu zitagaragaye harimo nka: Wonder Woman 1984 (2020), Jungle Cruise (2020),  The King's Man (2020), ndetse n'izindi nyinshi nziza zitandukanye.

Ese ku rutonde ni iyihe utegereje cyane? 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Noah 4 years ago
    A Quite place ||





Inyarwanda BACKGROUND