RFL
Kigali

Abakobwa 15 bemerewe guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/01/2020 13:47
0


Abakobwa ni bo 15 batsinze ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 bakaba bemerewe guhagararira Intara y’Uburasirazuba.



Iri jonjora ryabereye kuri Silent Hill Hotel iherereye mu nkengero z’umujyi wa Kayonza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020.

Intara y’Uburasirazuba yagaragaje umwiharikovw’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru kuko mu bakobwa 90 biyandikishije 41 bageze ahabereye ijonjora, 30 baba ari bo bemererwa guca imbere y’akanama nkemurampaka.

Kari akazi gakomeye kuri Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly bamaze amasaha atatu n’igice bahata ibibazo aba bakobwa.

Nyuma yo kubahetura bose bafashe umwanya bajya kwiherera ngo bumvikane abakomeza n’abacumbikira urugendo rwabo aho barutangiriye. Byatwaye iminota itarenze 30 kugira ngo bameze ko Intara y’Uburasirazuba iserukirwa n’abakobwa 15.

Abemerewe gukomeza ni Numukobwa Dalillah, Niheza Deborah, Umutesi Nadege, Ineza Charlene, Nikuze Icyeza Aline, Umwiza Phiona, Kansime Deborah,  Ingabire Rehema, Wihogora Phionnah, Murangamirwa Ange, Ingabire Denyse,  Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Munezero Grace, Teta Ndenga Nicole na  Ingabire Diane.

Aba bakobwa baje basanga abandi 19 bavuye mu Ntara y'Uburengerazuba, Amajyepfo, n'Amajyaruguru.

Abakobwa 15 bemerewe guhagararira Intara y'Uburasirazuba

Ibisabwa umukobwa wemerwa gukomeza imbere y’Akanama Nkemurampaka

Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)
Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
Kuba yararangije amashuri yisumbuye
Kuba avuga neza Ikinyarwanda. (Urundi rurimi rwiyongera kuri kavukire mu zemewe n’amategeko mu Rwanda narwo ruremewe)

Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9
Kuba atarigeze abyara

Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa ;

Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

REBA UKO IJONJORA RYOSE RYAGENZE

Ahagana i saa tanu abakobwa ba mbere bari batangiye kugera ahabera irushanwa. Bakomeje kugenda baza ari benshi ibintu byagaragazaga ko ubwitabire bushobora kuba ku rwego rutigeze rubaho ahandi.

Ikirere mu cyo muri Kayonza cyari cyuje amafu dore ko mu gitondo habanje kugwa akavura.

12:00: Abakobwa bitabiriye ijonjora ry'ibanze batangiye kwerekana ibyangombwa no gupimwa kugira harebwe abemerwa gukomeza. Hanze hari abantu biganjemo abaherekeje abagiye guhatana.

Kayonza habereye ijonjora ni agace k'imihanda y'imirambi

Icyumba cyabereyemo ijonjora 

Abakobwa biyandikishije guhatanira muri iyi Ntara ni 90 ariko ijisho ry'umunyamakuru ryabonye abakobwa bagera kuri 50 bari mu cyumba biyandikishirizamo.

Intara y'Uburasirazuba niyo ya mbere igaragayemo ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n'ahandi.

Imibare yatanzwe n'irushanwa rya Miss Rwanda yerekanye ko abakobwa 41 ari bo bageze ahabereye irushanwa mu gihe 30 ari bo bemerewe guca imbere y'akanama nkemurampaka.

Ubwitabire ni bwinshi i Kayonza


Abakobwa babanza gutanga ibyangombwa mbere yo kwemererwa guhatana

Indeshyo n'ibiro ni iby'ingenzi ku mukobwa ushaka kuba Miss Rwanda 2020



15:00: Abakobwa bamaze gusobanurirwa uko bagomba kwitwara, bahabwa nomero basubira mu rwambariro. Bagiye gutangira kunyura imbere y'akanama nkempurampaka




Abera Martina ukorera Televiziyo ya KC2 ni we wayoboye iri jonjora

IBYO WAMENYA KU BAKOBWA BARI GUHATANA

01. Nirere Martha, afite uburebure bwa 1.74m. Yize mu ishami rya PCB mu mashuri yisumbuye.

02. Umwali Nice, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Telecommunication mu mashuri yisumbuye.

03. Niheza Deborah, afite uburebure bwa 1.71m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.

04. Wihogora Phionnah, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.

05. Ineza Charlene, afite uburebure bwa 1.76m. Yize mu ishami rya MComputer Science mu mashuri yisumbuye.

06. Umwiza Phiona, afite uburebure bwa 1.72m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.

07. Ingabire Rehema, afite uburebure bwa 1.72m. Yize mu ishami rya Education mu mashuri yisumbuye.

08. Murangamirwa Ange, afite uburebure bwa 1.81m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.

09. Kansime Deborah, afite uburebure bwa 1.71m. Yize mu ishami rya MCB mu mashuri yisumbuye.

10. Umubyeyi Claudine, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Construction mu mashuri yisumbuye.

11. Uwase Leah, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya PCM mu mashuri yisumbuye.

12. Nyirakimana Vanessa, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Accounting muri Kaminuza.

13. Kankunda Rwagitare Faith, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MPG mu mashuri yisumbuye.

14. Mukantama Mary, afite uburebure bwa 1.73m. Yize mu ishami rya MCE mu mashuri yisumbuye.

15. Nikuze Icyeza Aline, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Food & Beverage Services mu mashuri yisumbuye.

16. Kirabo Peace, afite uburebure bwa 1.73m. Yiga mu ishami rya Insurance/Bachelors Degree.

17. Umutesi Nadege, afite uburebure bwa 1.74m. Yize mu ishami rya Computer Science mu mashuri yisumbuye.

18. Umugwaneza Cynthia, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Computer Science mu mashuri yisumbuye.

19. Karugarama Charline, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.

20. Murekatete Anitha, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Accounting muri Kaminuza.

21. Munezero Grace, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Economy & Business Studies muri Kaminuza

22. Muhorakeye Jeanne D'Arc, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.

23. Mariza Oliver, afite uburebure bwa 1.72m. Yiga mu ishami rya Accounting muri Kaminuza.

24. Ingabire Denyse, afite uburebure bwa 1.79m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.

25. Nyinawumuntu Rwiririza Delice, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Hospitality muri Kaminuza.

26. Numukobwa Dalillah, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya General Nursing muri Kaminuza.

27. Ineza Keila Bernice, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MCB mu mashuri yisumbuye.

28. Ingabire Diane, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.

29. Keza Yusia, afite uburebure bwa 1.71m. Yiga mu ishami rya IT muri Kaminuza.

30. Teta Ndenga Nicole, afite uburebure bwa 1.75m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.


16:00: Abagize akanama nkemurampaka ari bo Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly bageze mu cyumba cy'ijonjora.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ni umukemurampaka

Mike Karangwa amaze igihe kinini ari umukemurampaka muri Miss Rwanda

Umukemurampaka Evelyne Umurerwa ni ubwa mbere yinjiyemo

16:05: Abakobwa bose babanje kwiyereka Akanama Nkemurampaka

Umukobwa wambaye Nomero 1 Nirere Martha ukomoka mu Karere ka Kayonza yageze imbere y’akanama nkempurampaka. Mike Karangwa abanza kumwibwira nawe amusaba kwivuga no gutuza.

Abajijwe umwihariko w’intara y’Uburasirazuba avuga ko ifite ubutaka bw’imirambi n’ikirere gifite ubushyuhe buringaniye. Iyi Ntara ngo irimo abantu bize cyane kurusha mu Burengerazuba aho yize. Abakemurampaka bose bamuhaye NO kuko atiteguye neza.

Umwali Nice wambaye nomero kabiri yavuze ko azafatanya n’inzego zibishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko byangiza ubwenge bwabo kandi ari rwo Rwanda rw’ejo. Kimwe mu byo azifashisha harimo gutangiza akagoroba k'urubyiruko.

Niheza Deborah ufite imyaka 20 yavuze ko impamvu yo guhagararira Intara y’Uburasirazuba ni uko ari yo avukamo.

Yavuze ko afite umushinga ujyanye no kubungabunga ibidukikije ashishikariza abaturage kwita kuri Pariki y’Akagera n’Ikiyaga cya Muhazi kuko bifitiye akamaro igihugu.

Yabaye umukobwa wa mbere wasobanuye umushinga we mu rurimi rw'icyongereza kuva irushanwa ryatangira.

Wihogora Phionah ufite nomero enye, afite umushinga wo guharanira uburenganzira bw'abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu, ababyawe n'abangavu n'abandi batazi ba se.

Ineza Charlene afite umushinga wo kuganiriza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye cyane cyane abagiye kurangiza Icyiciro rusange n’abagiye kujya muri Kaminuza kumenya guhitamo amasomo azabagirira akamaro.

Umwiza Phiona afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 no guhumuriza abahuye naryo.Ingabire Rehema avuga ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda afite umushinga wo guteza imbere imibereho ya mwarimu. Abishingira ku kuba abantu bose bakomeye babikesha abarezi, ariko bo imibereho yabo ntabwo ishimishije.

Uburyo azakoresha ni ugushishikariza abanyarwanda mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abarimu batanga amafaranga yabo akajya mu kigega cyagenewe umwarimu.

Nirere Martha ni we wabimburiye abandi

Niheza Deborah imbere y'akanama nkemurampaka

Kansime Deborah avuze ko mu Karere ka Kayonza avukamo harimo amashuri meza, n’ahantu heza ho gusohokera.

Abajijwe igitera ihohoterwa rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18 avuga ko biterwa n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge kuko atekereza ko nta muntu muzima ushobora gufata ku ngufu umwana w’umukobwa.

Afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko abishishikariza gukora siporo no gukuza izindi mpano zabo.

Umubyeyi Claudine ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko aramutse abaye Miss Rwanda 2020 yafasha urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko yasanze bidindiza iterambere ry’igihugu mu rwego rwo hejuru.

Wihogora Phionnah

Ineza Charlenne

Umwiza Phiona

Uwase Leah avuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yakwita ku kuganiriza abana b’abanyeshuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ibikorwa by’urukundo, gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’iyobokamana.

Umushinga w’ibanze ni ukurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu kuko iyo umukobwa atwaye inda akiri muto bigira ingaruka kuri ejo hazaza he.

Nyirakimana Vanessa ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yakora ubukangurambaga mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Kankunda Rwagitare Faith avuze ko afite ubushake n’ubushobozi byatuma aba Nyampinga w’u Rwanda 2020. Afite umushinga wo kurwanya no kuganya inda zitateganyijwe mu bangavu.

Ingabire Rehema

Murangamirwa Ange


Kansiime Deborah

Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Elsa bari gukurikira ijonjora

Mukantama Mary yavuze ko afite umushinga wo kurwanya mu mirire mibi mu baturage. Ibi yabikora binyuze mu gukangurira abantu kubyaza umusaruro ibikoresho byashaje babiteramo imboga n’imbuto.

Nikuze Icyeza Aline afite umushinga wo gukora ubukangurambaga mu banyarwanda bakayoboka ikigega cy’ubwiteganyirize cya Ejo Heza.

Kirabo Peace yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kongera imirimo ihangwa mu Rwanda.

Mutesi Nadege ni ku nshuro ya kabiri yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Uyu mwaka ngo yaje yiteguye ndetse yiyongerereye icyizere ari byo batumye atsindwa ubushize.

Afite umushinga wo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko amenyekanisha amahirwe atandukanye ahari yarufasha kwiteza imbere cyane cyane abatuye mu bice byo mu cyaro.

Umwiza Cynthia yavuze ko afite umushinga wo kurwanya ibiza afatanyije na Minisiteri ibishinzwe agakangurira abatuye mu manegeka ko kuhimuka ari ineza leta ibafitiye atari urwango nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Umubyeyi Claudine

Uwase Leah

NO irerekwa utabashije gusobanura neza umushinga we

Nyirakimana Vanessa


Umugwaneza Cynthia yavuze ko afite umushinga wo kurwanya ibiza afatanyije na Minisiteri ibishinzwe agakangurira abatuye mu manegeka ko kuhimuka ari ineza leta ibafitiye atari urwango nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Munezero Grace yavuze ko afite umushinga wo gukangurira abantu no kubigisha ururimi rw’icyongereza kuko hari bamwe barangiza kwiga ariko batazi kukivuga neza kandi ari ngombwa.

Muhorakeye Jean D’Arc avuze ko afite umushinga wo guteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda.

Afite itsinda ry’abakobwa badodona imyenda, naramuka abaye Miss Rwanda azatuma iyo myenda imyekana kuko izaba yambawe n’umuntu uzwi. Ibi bizafasha abanyarwanda kubona ko imyenda yakorewe mu Rwanda ari myiza.

Kankunda Rwagitare Faith

Mukantama Mary

Nikuze Icyeza Aline

Maliza Oliver yavuze ko afite umushinga wo kurwanya ibiza. Uburyo asubije ntabwo bunyuze abagize Akanama Nkemurampaka. Mike Karangwa amubwiye ko uwamugiriye inama yo kujya mu irushanwa yamushutse.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice abajijwe icyo umukobwa yakora mu guteza imbere ikoranabuhanga, asubiza ko ari ukubikunda bakikuramo ko ikoranabuganga ryagenewe abahungu gusa.

Numukobwa Delillah ukomoka mu Karere ka Rwamagana afite umushinga wo guteza imbere ubuzima bw’abafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe, abashakira aho kuba anabakura mu bwigunge.

Ineza keila Bernice afite umushinga wo gusakaza ikoranabuhanga mu baturage, yongera za Cyber Café.

Ingabire Diane wo mu Karere ka Nyagatare afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Kirabo Peace

Mutesi Nadege



Keza Yusia yavuze ko afite umushinga wo gukorera ubuvugizi abana b'imfubyi abashakira inkunga. Azajya akusanya amafaranga biciye mu bigo by'amashuri.

Teta Ndenga Nicole niwe wasoje umwanya w'ibibazo n'ibisubizo. Yavuze ko ashaka gushishikariza abanyarwanda guhinga ibiti by'imbuto kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa.

19:39: Abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera ngo bemeze abakomeza

Umugwaneza Cynthia

Karugarama Charline

Murekatete Anitha

Munezero Grace

Muhorakeye Jeanne D'Arc

Maliza Oliver

Nyinawumuntu Rwiririza Delice

Ingabire Denise

Numukobwa Dalillah

Ineza Keila Bernice

Ingabire Diane

Keza Yusla

Teta Ndenga Nicole

UBWIZA BW'ABAKOBWA B'IBURASIRAZUBA BITABIRIYE MISS RWANDA 2020


KEZA YUSLA YAVUZE KO ADASHOBORA GUKURAMO IMWITANDIRO


UMWIHARIKO WA BAMWE MU BAKOBWA N'ICYO BAVUGA KURI MISS RWANDA 2020


ABAKOBWA 15 BEMEREWE GUHAGARARIRA INTARA Y'UBURASIRAZUBA MURI MISS RWANDA 2020


AMAFOTO: Afrifame Pictures

VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND