RFL
Kigali

Ese Oprah Winfrey ukunzwe kwitwa “Queen of all Media” ni muntu ki?

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:11/01/2020 13:07
0


Uyu mwiraburakazi yavutse tariki ya 29 Mutarama umwaka w’i 1954 avukira mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Mississippi. Yamamaye cyane nk'umwe mu baherwe Amerika ifite ndetse unavuga rikijyana.



Oprah akomoka kuri Vernita Lee ariwe nyina naho se ni Vernon Winfrey. Oprah akomoka mu muryango w’abana 4 aribo: Patricia Lofton, Patricia Lee Lloyd, Jeffrey Lee na we wa kane. Oprah ni umugore uzwi cyane mu itangazamakuru kuko yiteje imbere bishoboka.

Kuri ubu Oprah ni umugore ufite umugabo ari we Stedman Graham bakaba bamaranye imyaka 30 ndetse biyemeje no kutabyara.

Ku myaka 6 Oprah yagiye kuba ahitwa Milwaukee, Wisconsin aho yari agiye kubana na nyina kuko ubundi yari asanzwe abana na nyirakuru nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be.

Ku myaka 14 ni bwo Oprah yibarutse imfura ye y’umuhungu bikekwa ko yamubyaranye n’umwe mu bo mu muryango we cyangwa inshuti y’umuryango wamufashe ku ngufu, gusa nyuma y’ibyumweru bibiri umwana yahise apfa.

Amaze kuba umwangavu yagiye kubana na se ahitwa Nashville. Ku myaka 19 Oprah ni bwo yatangiye gukorera television yitwa CBS, ubwo yasozaga kaminuza muri Tennessee State University aha hari mu mwaka w’i 1976 yahise agirwa umunyamakuru wa ABC News.

Mu mwaka w’i 1977 yari umutumirwa ukomeye w’ikiganiro cyitwaga Baltimore morning show People are Talking. Oprah yakomeje kugenda amenyekana mu gukora ibiganiro neza, nibwo mu mwaka w’I 1984 yagiye Chicago aho yayoboraga ikiganiro kitwaga Am Chicago.

Ubunyangamugayo ndetse no gukorana umurava bya Oprah Winfrey byatumye iki kiganiro Am Chicago gihindurirwa izina cyiramwitirirwa aho cyahawe izina rya The Oprah Winfrey Show aha hari mu mwaka w’i 1985.

Bidatinze mu mwaka w’i 1986 iki kiganiro cyitiriwe Oprah cyaje ku isonga nk’ikiganiro cyiza mu bibera kuri television muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nabyo byatumye ahabwa ibihembo byinshi bizwi nka Emmy Awards.

Mu rwego rwo kwiteza imbere Oprah yashinze television ye aha hari mu mwaka w’i 1986 ndetse anashinga ikigo gikora filime mu mwaka w’i 1990. Mu gihe gito ibindi bigo byari byatangiye kubagurira filime Oprah yanakinnyemo zimwe muri zo ni nka:

-Connie May Fowler’s Before Women Had Wings(1997)

-Toni Morrison’s Beloved (1998)

-Charlotte’s Web (2006)

-The Princess and the Frog (2009)

-Lee Daniel’s The Butler (2013)

-Selma (2014)

-Immortal Life of Henrietta Lacks (2017)

-A Wrinkle in Time (2018)

Mu mwaka w’i 1996 Oprah yatangije ikiganiro kivuga ku bitabo agatumira abantu bakaganira ku biri mu gitabo babaga bateganyije kuvugaho uwo munsi. Ibi byaje gutuma ibitabo byose baganiriyeho muri icyo kiganiro biza ku isonga mu bitabo byagurwaga cyane.

Oprah aba agaragaje indi mpano yo kwamamaza. Ibi byamuteye imbaraga zo gutangira kujya yamamaza aho yahise atangiza ikinyamakuru gisohoka mu byiciro kizwi mu ndimi z’amahanga nka magazine harimo:-O,The Oprah Magazine (2000), -O at Home(2004) na The Latter Folded(2008).

Oprah Winfrey yakomeje kugenda akora ibikorwa bitandukanye aho mu mwaka wa 2007 yashinze ishuri muri Afrika y'Epfo bimutwaye miliyoni 40 z’amadolari mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa basaga n’abahejwe. Yaje kuba umuvugizi w’abana kuko yarwanyaga ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwaga abana bigatuma ahabwa ibihembo byinshi.

Ibi ni bimwe mu bihembo Oprah Winfrey yagiye ahabwa:

-The Jean Hersholt Humanitarian Award(2011)

-The Presidential Medal of Freedom

-Cecil B.DeMille Award (2018)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND