RFL
Kigali

Shampiyona ya Basketball yagarutse, menya uko amakipe azesurana ku munsi wa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/01/2020 17:00
0


Iminsi itandatu niyo ibura kugira ngo shampiyona ya Basketball muri uyu mwaka w’imikino itangire, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azesurana ku munsi wa mbere, imikino iteganyijwe kuba tariki ya 17 Mutarama 2020.



Umukino  ukomeye uteganyijwe kuba ku munsi wa mbere, uzahuza Patriots BBC na RP-IPRC Kigali yamaze kugura kizigenza Buzangu Mike, uzaba saa Mbili zuzuye (20h00’), gusa ariko saa 18h00’ hateganyijwe umukino nawo utoroshye  uzabimburira iyindi muri Shampiyona y’uyu mwaka uzahuza APR BBC na Espoir BBC.

REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize, izatangira Shampiyona yakira IPRC- Huye BBC mu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020 saa 18:00 muri Petit Stade.

Umukino  wa The Hoops Rwa na IPRC-Huye ku wa Gatandatu,   niwo uzabimburira  indi yose muri Shampiyona y’abagore muri uyu mwaka,  mu gihe  ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama, APR WBBC ifite igikombe giheruka, izakirwa na UR- Huye WBBC.

Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, izagaragaramo amakipe arindwi mashya.

Amakipe atanu mashya muri Shampiyona y’abagabo ni: RP IPRC-Musanze, UR-Kigali, Shooting For The Stars, Tigers BBC na Trente plus.

Mu bagore amakipe abiri yakiriwe ni Vision Jeunesse Nouvelle na UR/CMHS- Remera Campus.

REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize wa Shampiyona, ni yo yegukanye irushanwa ribanziriza Shampiyona (BK Pre-season Tournament).

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa mbere

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020

18:00 APR BBC vs Espoir BBC (Abagabo, Stade Amahoro)

20:00 Patriots BBC vs RP-IPRC Kigali BBC (Abagabo, Stade Amahoro)

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020

14:00 UR- CMHS vs 30Plus BBC (Abagabo, Stade Amahoro)

16:00 The Hoos Rwa vs RP-IPRC Huye (Abagore, Stade Amahoro)

18:00 REG BBC vs RP-IPRC Huye (Abagabo, Stade Amahoro)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020

11:00 UR Huye vs APR WBBC (Abagore, Huye)

13:00 UR Huye vs Rusizi BBC (Abagabo, Huye)

12:00 Ubumwe BBC vs GS Marie-Reine Rwaza (Abagore, Stade Amahoro)

14:00 Tigers BBC vs RP- IPRC Musanze (Abagabo, Stade Amahoro)

16:00 UGB vs Shoot For the Stars (Abagabo, Stade Amahoro)


IPRC Kigali BBC na Patriots BBC uzaba ari umukino ukomeye


APR BBC na REG BBC uzaba ari umukino ukomeye


APR WBBC izatangira shampiyona yesurana na UR Huye WBBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND