RFL
Kigali

Imbamutima za Marina na Social Mula bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/01/2020 8:25
0


Umuhanzikazi Marina Deborah ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane ndetse na Mugwaneza Lambert wiyise Social Mula batangaje kujya gutaramira abanyarwanda n'abandi batuye mu Bubiligi ku mugabane w’i Burayi.



Ni ku nshuro ya mbere aba bahanzi bombi bagiye gutaramira i Burayi. Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020 guhera saa mbili z’umugoroba.

Marina yavuze ko atangiye neza umwaka wa 2020 ajya gutaramira abafana be batuye i Burayi. Ati “Uko niko ntangiye viziyo 2020. Bantu banjye bo muri Bruxelles mwiteguye umukobwa wanyu Marina…The Mane ku gasongero.”

Ni mu gihe Social Mula uherutse kumurika Album “Ma Vie”, yateguje ibyishimo abanyarwanda azataramira. Yagize ati “Tariki 22 Gashyantare 2020 abo muri Bruxelles mwitegure cyane. Umuhungu wanyu agiye kubageraho mu minsi ya vuba.”

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Sosiyete ya RwandAir kizayoborwa na Dj Princess Flor ndetse na Dj Toxxyk wacuranje mu gitaramo cyahabereye umwaka ushize agatanga umunezero.

Marina ugiye gutaramira i Burayi afite indirimbo zikunzwe nka ‘Ni wowe’, ‘Log out’, ‘Mbwira’ yakoranye na Kidum, ‘Karibu’, ‘Decision’ n’izindi.

Ni mu gihe Social Mula afite indirimbo nka ‘Yayobye’ ikunzwe muri iyi minsi, ‘Ndiho’, ‘Ku ndunduro’, ‘Amahitamo’, ‘Ma vie’ n’izindi.

Bamwe mu banyarwanda bataramiye mu Bubiligi barimo The Ben, Makanyaga Abdoul, itsinda rya Charly&Nina, n’abandi.


Iki gitaramo gitegerejwe n'abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu bihana imbibi


Iki gitaramo cyateguwe na Team Production iyobowe na Karekezi Justin

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI WOWE' YA MARINA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND