Hari abantu bibwira ko iyo amaze gushinga urugo ibintu biguma uko byahoze nyamara baba bibeshya. Kumenya impinduka zibaho igihe umuntu amaze gushinga urugo ni bwo buryo bwiza bwo kubasha gutegura uburyo uzazitwaramo igihe zizaba zakugezeho.
Muri
iyi nkuru tugiye kukugezaho zimwe mu mpinduka uzahura nazo nyuma yo gushinga urugo
haba izo kuri wowe ubwawe, izo mu rukundo ndetse n’uburyo abandi bantu
bakubona.
1. Imibonano mpuzabitsina irushaho kugenda neza iyo umaze gushinga urugo. Ubusanzwe abantu baryamana batarashyingiranywe babikora bihishe ndetse banafite urwikekwe kuko baba batabyemerewe, ariko nyuma yo gushyingiranwa impungenge zose ziba zaravuyeho kuko muba mukora ibyanyu nta mpungenge zo gutwara cyangwa gutera inda itateganyijwe n’izindi mbogamizi zose mwajyaga muhura nazo mbere y’uko mushyingiranwa.
2. Abantu batangira kukubona bitandukanye n’uko bakubonaga cyangwa bagufataga ukiri ingaragu kuko baba bakubona nk’umuntu ufite inshingano.
3.
Uba wamaze kugira igihe kinini cyo kuba uri kumwe n’uwo mwashakanye kuko mbere
muba mwahuraga amasaha make igihe mwasuranye cyangwa mwahuye ku bw’impamvu. Birumvikana
ko n’ibyo muganira bishobora kwiyongera ibyo umwe atabonaga kuri mugenzi we
nabyo akabibona bitewe no kumarana igihe kinini. Aha rero bisaba kwitwararika
no kurinda isezerano.
4.
Iyo ukiri ingaragu uba upanga gahunda zawe wenyine mu bitekerezo byawe ariko
iyo umaze gushaka birahinduka uba usigaye utekereza ibintu bya babiri. Bisaba
kwagura ibitekerezo no kwiyumvamo uwo mubana kugira ngo ubashe gupanga ibyo
mukorera hamwe.
5.
Uburyo ukoresha amafaranga burahinduka iyo umaze gushaka. Uba ugeze aho
gukoresha amafaranga no kuyazigama mu mwanya w’abantu babiri. Aha rero uba
ugomba guhitamo kuyazigama kurusha kuyatakaza cyangwa kuyasohora kenshi.
6.
Uburyo mwashwanaga cyangwa mwagiraga intonganya burahinduka iyo mumaze
gushyingiranwa. Mbere iyo mwagiranaga ikibazo umuti wa mbere wabaga ari
ugukangisha kuva mu rukundo ariko iyo mwamaze gushyingiranwa ntiba ikiri
iturufu yo kurisha. Muba mugomba guca bugufi mwembi mugashaka umuti w’ikibazo.
7.
Ubuzima bwawe buba bushingiye ku wundi muntu utari wowe cyangwa ababyeyi bawe ahubwo
uwo mwashakanye. Hari abamara gushakana akumva ko nyina, se cyangwa
abavandimwe be aribo yaha agaciro kurenza uwo bashakanye nyamara biba ari
ukwibeshya no kwisenyera. Uwo mwashyingiranwe ni we ubuzima bwawe buba bugomba
kwibandaho mbere y’abandi bose.
8.
Iyo umaze gushyingirwa abantu batangira kugufata nk’umuntu mukuru cyane ku buryo
barushaho kukubaha.
9.
Iyo umaze gushyingirwa uba ugomba kugabanya igihe wamaranaga n’inshuti zawe z’ingaragu
ugatangira kwihuza n’abandi bashyingiranwe mbere kuko ni bo muba mufite byinshi
mwaganira kandi muhuriyeho. Ni nayo mpamvu uzasanga mu nsengero hari korari z’abakuru,
amatsinda y’abakuru n’ibindi bitandukanye n’ibyo ingaragu zihuriramo.
10.
Umuco wawe wo gutakaza amafaranga uba ugomba guhinduka ukanyura mu mucyo kuko
icyo ugiye gukoresha amafaranga cyose uwo mwashakanye aba agomba kuba akizi
ndetse mwanacyumvikanyeho.
11. Iyo utarashaka ababyeyi bawe n’abavandimwe nibo baba bari mu bitekerezo byawe ndetse bakwiye no kumenya ibyawe byose mu buzima ariko iyo umaze gushyingiranwa umukunzi wawe ni we uba ugomba guhagarara muri uwo mwanya abandi bakaza nyuma ye.
TANGA IGITECYEREZO