Kigali

FERWAFA yafatiye ibihano bikomeye amakipe ya Etincelles FC na Gicumbi FC kubera imyitwarire mibi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/01/2020 19:39
1


Tariki 03 Mutarama 2020, akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, karateranye kiga ku myitwarire yaranze amakipe, abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi b’amakipe mu gice kibanza cya shampiyona, maze gafata imyanzuro irimo n’ibihano byafatiwe amakipe ya Etincelles FC na Gicumbi FC ndetse n'abafana babo.



Mu gice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, cyaranzwe na byinshi mu rwego rw’imyitwarire haba ku makipe, abakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana. Akanama gashinzwe imyitwarirekicaye hamwe gasuzuma umukino ku mukino, ubundi gafata ibyemezo bitanu bikurikira.

1. Ikipe ya Etincelles Fc yahanishijwe kuzakina umukino umwe ku kibuga cyayo nta mufana n’umwe uri muri Stade, kubera imyitwarire idahwitse yaranze abafana bayo, haba mu bimemyetso berekanye n’amagambo babwiye abasifuzi ku mikino ibiri, yabaye Tariki 02/11/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga umukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona, ndetse na tariki 20/12/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga na Gicumbi FC umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

2. Abafana b’ikipe ya Etincelles bakurikira: ABOUBA BUTESI, Samuel HARERIMANA na TEGERA Patrick baciwe ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe cy’amezi 12, kubera imyitwarire itari myiza idakwiye umufana bagaragaje ku mikino ibiri yabaye Tariki 02/11/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga umukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona, ndetse na tariki 20/12/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga na Gicumbi FC umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

3.   Umukinnyi wa Etincelles FC witwa ATEGEKA Stephen yahanishijwe kumara ukwezi adakandagira mu kibuga, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wahuje Etincelles FC na Gicumbi FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, aho yashatse gusagarira umusifuzi hafi yo kumukubita.

4.   Gicumbi FC yahanishijwe kuzakina umukino umwe nta mufana n’umwe uri muri Stade,  kubera ko abafana ba Gicumbi bagaragaje imyitwarire mibi ku mukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona y’u Rwanda bakinnyemo na Sunrise, ubwo bitwaye nabi bikabije ku basifuzi bari bayoboye uyu mukino.

5. Umutoza wa Gicumbi Fc ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, HARERIMANA Eric yahanishijwe kumara imikino 4 nta gikorwa na kimwe agaragaramo kijyanye n’akazi ke, kubera imyitwarire mibi yagaragarije abasifuzi, agashaka gushyamirana nabo ku mukino wabaye Tariki 02/11/2019, ku mukino Gicumbi FC yakinaga na Sunrise FC.

FERWAFA yasoje ivuga ko iyi myanzuro yagejejwe ku makipe n’abo bireba tariki 06/01/2020, kandi ko itangira gushyirwa mu bikorwa bakibona iyi myanzuro.

Ni ku nshuro ya mbere bibaye, aho akanama gashinzwe imyitwarire kicaye kagasuzuma imigendekere y’igice kibanza cya shampiyona kakanafarira imyanzuro ibitaragenze neza kugira ngo bikosoke.


Gicumbi FC izakina umukino ukurikira izakira nta mufana numwe wayo uri muri Stade


Etincelles FC izakina umukino ukurikiraho izakira nta mufana numwe wayo uri muri Stade


Bamwe mu bafana ba Etincelles FC bahagaritswe umwaka wose nta kibuga na kimwe bakandagiraho kubera imyitwarire mibi bagaragaje





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo5 years ago
    AHUBWO FERWAFA IRARWAE. KO BATAFATIYE IBIHANO BIRABAKORAHO SG WA GICUMBI NI BITUTSI BYA BASHUMBA YATUKANYE KURI STADE KO NTA BYEMEZO BAMUFATIYE.MURAKOZE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND