Rutahizamu Nshimiyimana Ibrahim wakinaga muri AS Kigali ariko bakaza gutandukana mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira ashinjwa imyitwarire mibi yagaragaje mu gice kibanza cya shampiyona, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice muri Gasogi United.
Uyu
musore wari waratanzwe ku rutonde rw’abakinnyi Gasogi United izakoresha mu
mikino yo kwishyura, byatunguranye ari mu bakinnyi besezerewe na AS Kigali,
kandi yari umukinnyi wayihetse mu marushanwa atandukanye, ariko ubuyobozi bw’iyi
kipe bwafashe umwanzuro wo kumusezerera aho yashinjwe imyitwarire mibi.
Nshimiyimana
Ibrahim wageze muri AS Kigali avuye muri Mukura Victory Sports yari imaze kwegukana
igikombe cy’amahoro muri 2018, yamaze gusinya imyaka ibiri n’igice muri Gasogi
United.
Ibrahim
Nshimiyimana uzwi ku izina rya Ibra yabaye umukinnyi wa Gatatu mushya Gasogi
isinyishije uzayifasha mu mikino yo kwishyura, nyuma y'uko mu minsi ishize yari
yasinyishije umurundi wakinaga muri Kenya witwa Ndikumana Tresor ndetse n’umunyezamu
Kwizera Olivier waherukaga gukinaga muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.
Ibrahim
Nshimiyimana avuga ko akimara gutandukana na AS Kigali, ibitekerezo bye byahise
biganisha kuri Gasogi United kuko ari ikipe yumva yamufasha kugera ku ntego ze
muri uyu mwuga.
Ibrahim
wagiye afasha AS Kigali mu marushanwa atandukanye arimo na CAF Confederations
Cup nubwo iyi kipe itageze kure gusa ariko yatangaga ibyo afite, abafana ba AS
Kigali ntibazibagirwa igitego yatsinze KMC yo muri Tanzania.
Ibra
aje gufasha ubusatirizi bwa Gasogi United bwari buyobowe na Tidiane Kone,
kugira imbaraga zo guhangana n’amakipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Gasogi United na Ibrahim bemeranyije kuzayikinira imyaka ibiri n'igice
Umunyezamu Kwizera Olivier nawe yasinye mu minsi ishize
TANGA IGITECYEREZO