RFL
Kigali

Safi Madiba wakomanyirijwe na The Mane yandikishije indirimbo ze muri RDB

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/01/2020 7:41
2


Iminsi cumi n’irindwi (17) irashize umuhanzi Niyibikora Safi [Safi Madiba] yandikishije indirimbo ze mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), nk’ikimenyetso cy’uko ari umutungo we mu by’ubwenge kandi ko azifiteho uburenganzira busesuye.



Uyu muhanzi yandikishije indirimbo ‘My Hero’ yasohotse ku wa 18 Gicurasi 2018, ‘Igifungo’, yasohoye ku wa 17 Nzeri 2018, ‘Good Morning’, yasohotse ku wa 30 Nyakanga 2018, ‘Original’, yasohotse ku wa ku wa 21 Nzeri 2019, ‘Nisamehe’ yasohoye ku wa 17 Gicurasi 2018, ‘Kimwe kimwe’ yasohoye ku wa 24 Ukuboza 2017 ndetse na ‘Kontwali’ yasohotse ku wa 29 Mata 2019

Mu itangazo yasohoye, Safi Madiba, yongeye gushimangira ko atakibarizwa muri ‘Label’ ya The Mane nk’uko yabitangaje ku wa 17 Ukuboza 2019. Yavuze ko ashima urugendo yakoranye na The Mane kuva mu 2017 ndetse n’ibyo bagezeho bari kumwe.

Yabwiye itangazamakuru, abafana be, abategura ibitaramo, abafatanyabikorwa n’abandi ko afite uburenganzira ku ndirimbo ze ndetse ko yamaze kuzandikisha nk’umutungo we mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Safi Madiba yashimangiye ko afite uburenganzira bwo kuziririmba kuzigurisha ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ‘nk’uko mbyifuza’.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 ubuyobozi bwa The Mane Music Label ihagarariwe na Mupenda Ramadhan [Bad Rama] bwashyize hanze itangazo rihagarika ikoreshwa ry’ibihangano bya Safi Madiba haba mu bitangazamakuru, utubyiniro n’ahandi hose.

Igika cya kabiri cy’itangazo kigira kiti “Mu gihe ibibazo birebana no kutubahiriza amasezerano bigikurikiranwa, ubuyobozi bwa The Mane Music Label, burasaba abafatanyabikorwa, ibitangazamakuru byose, abakina imiziki n’inzu z’utubyiniro ko ibihangano byose byakorewe na The Mane Music Label ibikorera Safi Madiba uhereye none ku wa 19 Ukuboza 2019 kubera ko impande zombi zifite uburenganzira kuri ibyo bihangano ku bw’amasezerano zari zaragiranye…”

Ubuyobozi bwa The Mane bwahaye Safi Madiba amasaha 24 yo kuba yasibye kuri YouTube indirimbo aherutse gukora yitwa “Ntimunywa” kuko yumvikanamo izina rya The Mane kandi akabikora batarabyumvikanye.  Ibi ariko ntibyakozwe.

Safi Madiba yasezeye muri The Mane mu gihe yari amaze imyaka ibiri muri itatu yasinye. Yinjiye muri The Mane ubwo yari akimara gutandukana n’itsinda rya Urban Boys.

Safi Madiba yavuze ko afite uburenganzira ku ndirimbo ze yakoze akiri muri 'Label' ya The Mane

Safi Madiba yatangaje ko yandikishije ibihangano bye muri RDB ko The Mane itabifiteho uburenganzira

Indirimbo 'God Morning' imaze umwaka umwe isohotse

Indirimbo 'Original' imaze amezi ane isohotse

Indirimbo 'Nisamehe' Safi Madiba yakoranye na Riderman nayo yandikishijwe

Indirimbo 'Kimwe kimwe' iri mu zakomeje izina rya Safi Madiba yandikishijwe

Indirimbo 'Kontwali' yandikishijwe

Safi Madiba yandikishije indirimbo 'My Hero'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanyana4 years ago
    Uyu musore kuva yaravuye muri Urban Boys ntazigera atera imbere. Azapfa yanduranya gusa.
  • hertier4 years ago
    uyu muhanzi yabarushije ubwenge knd ntago byagakwiye ko ava muri themane ngo akomez gukoresh ibihangano byo yakorewe na themane atabyishuye





Inyarwanda BACKGROUND