RFL
Kigali

Umunya Morocco watoje muri Real Madrid yasesekaye muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/01/2020 11:31
1


Hassan Haj Taieb warindiye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc yasesekaye mu ikipe ya APR FC aho aje kongerera ubumenyi abatoza b’abanyezamu b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, akaba abaye umutoza wa Gatatu ukomoka muri Morocco uri muri APR FC nyuma y’umutoza mukuru n’umwungiriza we.



Hassan Haj Taieb wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Maroc, akaba yaranabaye Umutoza mu makipe y’abato y’ikipe y’igihugu ya Maroc, ni umwarimu w’abatoza b’abazamu, akaba nawe ubwe ari umutoza w’abazamu, akaba aje mu ikipe ya APR FC kunganira Umutoza Mugabo Alexis usanzwe atoza abazamu b’ikipe ya APR FC, nk’uko urubuga rw’iyi kipe dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Hassan Haj Taieb azamara amezi 3 hano mu Rwanda, afasha abazamu n’umutoza w’abazamu ba APR FC kuzamura urwego, bakomeza kwitwara neza kurushaho bagafasha ikipe ya APR FC kuba yakwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda ndetse n’ibyo izitabira byo mu karere muri uyu mwaka.

Hassan Taieb w’imyaka 57 ni inararibonye mu gutoza abatoza b’abanyezamu ku mubagane wa Afurika aho yagiye akorera mu bihugu bitandukanye nk’iwabo muri Maroc, Nigeria no muri Uganda. APR FC isanzwe ifite abazamu 3 ari bo Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier ndetse na Ntwali Fiacre.

Hassan Haj Taieb yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020 azanye n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi. Yakiniye ikipe y’igihugu cya Maroc y’abari munsi y’imyaka 15, 17 ndetse n’iy’abari munsi ya 19 mu gikombe cy’isi cy’1984 cyabereye muri Australia. Mu byiciro by’abakiri bato byose hamwe mu ikipe y’igihugu akaba yarakinnye imikino 20.

Avuye mu gikombe cy’isi cy’ingimbi Taieb yaje kurindira ikipe nkuru y’igihugu cya Maroc guhera mu mwaka w’1987 ari nabwo yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal aho yakinnye imyaka 14 mu makipe yo mu cyiciro cya mbere icyo gihe nka Penafiel ubu iri mu cyiciro cya kabiri, Deportivo Lousa, Sporting Piens na Deportivo Dejan yaje kuzamukana nayo mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1992.

Yasezeye umupira w’amaguru mu mwaka w’1994, nyuma y’imyaka ibiri gusa yaje kwerekeza mu gihugu cya Espagne kwiga gutoza umupira w’amaguru maze ahabonera impamyabumenyi y’icyiciro cya B yahawe na UEFA, akomereza mu Budage ahabonera iy’icyiciro cya A yahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Yagarutse iwabo muri Maroc maze yitabira amahugurwa yo gutoza abanyezamu yatangwaga na CAF ahakura impamyabushobozi y’icyiciro cya B itangwa na CAF.

Asoje amasomo yatangiye gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 b’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Real Madrid riherereye muri Maroc, nyuma y’imyaka ibiri yakomereje amasomo yo gutoza abo bana i Madrid aho yatozwaga n’abatoza b’ikipe nkuru ya Real Madrid.

Avuga ko aje mu Rwanda gufasha abazamu b’ikipe ya APR FC kuba hari icyo bakongeraho kuri byinshi bazi basanzwe banakora neza.

Yagize ati: ” Nje hano kugira ngo nzamure urwego rw’abanyezamu ba APR FC nimvuga urwego ntibyumvikane ko ruri hasi ahubwo hari bike by’ingenzi nje kongeramo. Narebye imikino y’iyi kipe itari myinshi ariko usanga harimo ibintu bimwe na bimwe byo gukosora."

Mu byo uyu mugabo ashaka gukosora, harimo "Nk’uburyo abazamu bakorana na ba myugariro babo, uburyo basimbuka, uburyo bakina imipira ku kirenge, aho bawutanga, gupanga abakinnyi ku rukuta igihe hagiye guterwa imipira y’imiterekano, gusohoka n’ibindi."

Mu mezi 3 azamara hano mu Rwanda azahugura n’abandi batoza basanzwe hano mu Rwanda bazabyifuza netse n’abazamu nk’uko iyi kipe ibitangaza.


Hassan Haj aganira na Mugabo usanzwe utoza abanyezamu ba APR FC


Adi Erradi Mohamed aganira n'abatoza b'abanyezamu, Mugabo na Hassan








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayambaje thogene4 years ago
    Ndashimira ubuyobo bwa A P R kuko iteka butureberakure. ahubwo babana ngonigase nyi barahunjyi rahe? gusa nibarebi cyipe bareki byobarimo. as kigari yaraducitse mbare ububwo turi kumwe 2 . 0 murakeze





Inyarwanda BACKGROUND