Hassan Haj Taieb warindiye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc yasesekaye mu ikipe ya APR FC aho aje kongerera ubumenyi abatoza b’abanyezamu b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, akaba abaye umutoza wa Gatatu ukomoka muri Morocco uri muri APR FC nyuma y’umutoza mukuru n’umwungiriza we.
Hassan
Haj Taieb wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Maroc, akaba yaranabaye Umutoza mu
makipe y’abato y’ikipe y’igihugu ya Maroc, ni umwarimu w’abatoza b’abazamu,
akaba nawe ubwe ari umutoza w’abazamu, akaba aje mu ikipe ya APR FC kunganira
Umutoza Mugabo Alexis usanzwe atoza abazamu b’ikipe ya APR FC, nk’uko urubuga
rw’iyi kipe dukesha iyi nkuru rubitangaza.
Hassan
Haj Taieb azamara amezi 3 hano mu Rwanda, afasha abazamu n’umutoza w’abazamu ba
APR FC kuzamura urwego, bakomeza kwitwara neza kurushaho bagafasha ikipe ya APR
FC kuba yakwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda ndetse n’ibyo izitabira byo mu
karere muri uyu mwaka.
Hassan
Taieb w’imyaka 57 ni inararibonye mu gutoza abatoza b’abanyezamu ku mubagane wa
Afurika aho yagiye akorera mu bihugu bitandukanye nk’iwabo muri Maroc, Nigeria
no muri Uganda. APR FC isanzwe ifite abazamu 3 ari bo Rwabugiri Umar,
Ahishakiye Herithier ndetse na Ntwali Fiacre.
Hassan
Haj Taieb yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01
Mutarama 2020 azanye n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi. Yakiniye ikipe
y’igihugu cya Maroc y’abari munsi y’imyaka 15, 17 ndetse n’iy’abari munsi ya 19
mu gikombe cy’isi cy’1984 cyabereye muri Australia. Mu byiciro by’abakiri bato
byose hamwe mu ikipe y’igihugu akaba yarakinnye imikino 20.
Avuye
mu gikombe cy’isi cy’ingimbi Taieb yaje kurindira ikipe nkuru y’igihugu cya
Maroc guhera mu mwaka w’1987 ari nabwo yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi
nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal aho yakinnye imyaka 14 mu makipe yo
mu cyiciro cya mbere icyo gihe nka Penafiel ubu iri mu cyiciro cya kabiri,
Deportivo Lousa, Sporting Piens na Deportivo Dejan yaje kuzamukana nayo mu cyiciro
cya mbere mu mwaka wa 1992.
Yasezeye
umupira w’amaguru mu mwaka w’1994, nyuma y’imyaka ibiri gusa yaje kwerekeza mu
gihugu cya Espagne kwiga gutoza umupira w’amaguru maze ahabonera impamyabumenyi
y’icyiciro cya B yahawe na UEFA, akomereza mu Budage ahabonera iy’icyiciro cya
A yahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.
Yagarutse
iwabo muri Maroc maze yitabira amahugurwa yo gutoza abanyezamu yatangwaga na
CAF ahakura impamyabushobozi y’icyiciro cya B itangwa na CAF.
Asoje
amasomo yatangiye gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 b’ishuri ry’umupira
w’amaguru ry’ikipe ya Real Madrid riherereye muri Maroc, nyuma y’imyaka ibiri
yakomereje amasomo yo gutoza abo bana i Madrid aho yatozwaga n’abatoza b’ikipe
nkuru ya Real Madrid.
Avuga
ko aje mu Rwanda gufasha abazamu b’ikipe ya APR FC kuba hari icyo bakongeraho kuri byinshi bazi
basanzwe banakora neza.
Yagize
ati: ” Nje hano kugira ngo nzamure urwego rw’abanyezamu ba APR FC nimvuga
urwego ntibyumvikane ko ruri hasi ahubwo hari bike by’ingenzi nje kongeramo.
Narebye imikino y’iyi kipe itari myinshi ariko usanga harimo ibintu bimwe na
bimwe byo gukosora."
Mu
byo uyu mugabo ashaka gukosora, harimo "Nk’uburyo abazamu bakorana na ba
myugariro babo, uburyo basimbuka, uburyo bakina imipira ku kirenge, aho
bawutanga, gupanga abakinnyi ku rukuta igihe hagiye guterwa imipira y’imiterekano,
gusohoka n’ibindi."
Mu
mezi 3 azamara hano mu Rwanda azahugura n’abandi batoza basanzwe hano mu
Rwanda bazabyifuza netse n’abazamu nk’uko iyi kipe ibitangaza.
Hassan Haj aganira na Mugabo usanzwe utoza abanyezamu ba APR FC
Adi Erradi Mohamed aganira n'abatoza b'abanyezamu, Mugabo na Hassan
TANGA IGITECYEREZO