Hari
bantu baza mu buzima bw’abandi bakabereka ko ari inshuti nyamara ari abagome
umuntu yafata nk’ubumara mu buzima bwe. Inshuti nk’izo rero ziza mu buzima gusa
kugutesha umutwe ,kuguhangayika no kugukoresha nyamara nta kiza uteze
kuzibonaho cyagufasha mu buzima. Twifashishije urubuga phx.scooper.news
twaguteguriye inshuti enye ukwiye gusiga mu mwaka wa 2019, ugatangira ubuzima
bushya n’umwaka mushya.
1.
Inshuti muhanganye
Iyo
ubushuti bwageze mu guhangana biba ari igihe cyo kubuhagarika. Inshuti nk’iyi
ihora ishaka uko muhangana kuko ntijya igushimira intambwe nziza wagezeho
ahubwo byose bihinduka nk’agakino imbere ye. Aho gusangira nawe ibyishimo by’uko
wateye indi ntambwe, ahubwo abibona mo umwanya wo kuganira bya nyirarureshwa
kubindi bijyanye n’iterambere rye. Azamura ibyo biganiro agira ngo akumvishe ko
udakwiye kumwirataho kuko nawe afite ibye byinshi yagezeho.
2.
Inshuti yica isezerano
Bene
iyi nshuti ihora muri wambabariye nyamara yagutengushye kubyo mwari
mwasezeranye kandi akumva ko wowe ugomba kubirenza amaso ukaguma ukamwitwaraho
neza cyangwa ukaguma ugakorana nawe gahunda zose ntacyo uhinduyemo. Iyi si
inshuti ukwiye kugumana nayo kuko ugenda ucika intege rimwe narimwe
ukazanashiduka ntacyo usigaranye kubera kuguma kuguhenda ubwenge gutyo.
3.
Inshuti ihora inenga
Ntakintu
kizima Wabasha gukora uri kumwe n’inshuti nk’iyi ihora inenga kuva kubyo
wambara kugera ku buryo uvuga. Abenshi mu bakora ibi kandi usanga abinyuza mu
buryo bwo gutera urwenya ariko nawe bikagusaba imbaraga zo gushaka uko udefanda
cyangwa uhangana n’ibyo bitero by’ibicantege ahora akugabaho.
4.
Inshuti ivuga ibihuha
Bene
iyi nshuti usanga igusenyamo ikizere kuko aba agaragara nk’utanabasha kubika
ibanga igihe mwaganiriye kabone n’ubwo mwaba mwasezeranye ko ntawe agomba
kubibwira wundi. Ni cyo gihe ngo urekane n’inshuti nk’izo kuko umuntu ukwiza
impuha ahora anashakisha ibyo avuga kuburyo bitamworohera kugira ibyo agira
ibanga kandi yagize amahirwe yo kubona ibyo akwirakwiza.
Abantu
bagira inshuti ariko hari uba wifuza ko iberaho kumushyigikira n’ibindi byatuma
arushaho gutera imbere nyamara hari uza akakwihishamo afite ikindi agamije
gishobora no kwangiza imibereho yawe. Niba ubona inshuti ufite zitakugeza kubyo
uzitezeho ni byiza kuzireka amazi atararenga inkombe.