RFL
Kigali

Abahanzi batatu batigishije Kigali Arena muri East African Party y’iminsi ibiri-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2020 21:41
1


Ibyishimo by’umuhanzi kenshi bishingira ku mubare w’abafana wanyuzwe/wakunze ubutumwa n’umudiho w’indirimbo ye. Buri muhanzi aharanira kwigaragaza mu isura nshya agakora uko ashoboye kugira ngo atange ibyishimo by’ikirenga mu birori n’ibitaramo aba yatumiwemo aharanira gusiga urwibutso.



East African Party 2020 yahurije hamwe abahanzi bagwije ibigwi mu gihe bamaze mu muziki n’abandi bagize igikundiro mu myaka mike ishize bitewe n’indirimbo ndetse n’injyana bihebeye byatumye umubare munini w’urubyiruko ucigatira ubwo butumwa.

Ni ibyishimo bikomeye ku muraperi Hagenimana Jean Paul wiyise Bushali guhurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bari mu kigero cyimwe cy’imyaka bamaze igihe mu muziki nka The Ben, Knowless, King James, Bruce Melodie, Riderman ndetse na Andy Bumuntu.

Ni ishusho nziza ku muziki w’u Rwanda y’uko amaraso mashya aganje muri uru rugendo. Mu bahanzi barindwi baririmbye muri East African Party 2020 si ko buri wese yaririmbye ashyigikiwe n’abafana, bavuza akaruru k’ibyishimo, bamufata amafoto n’amashusho y’urwibutso n’ibindi.

Ushingiye kuri ibi bivuzwe n’ibindi bigaragaza ko umuhanzi yishimiwe mu gitaramo, Mugisha Benjamin [The Ben], King James na Bushali bahawe amanota menshi n’abafana abashyira imbere y’abandi bane baririmbye muri iki gitaramo.

1.The Ben yaririmbye bamwe mu bafana barushye, abandi basohoka ariko yatanze ibyishimo

">

Uyu muhanzi yaririmbye mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 02 Mutarama 2020 ahanaga saa sita n’iminota 40’ asoza saa saba n’iminota mike. Yageze ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi benshi n’abaririmbyi barimo Fever bamufashije kunoza neza indirimbo yaririmbye.

Mbere y’uko aririmbira muri Kigali Arena yagiye yandika kenshi ku mbuga nkoranyambaga akoresha, avuga ko ari igitaramo cy’amateka yanabisubiyemo imbere y’abitabiriye iki gitaramo cyamaze iminsi ibiri.

Yavugaga ko yishimiye kuririmbira ku ivuko yinjiza abanyarwanda mu mushya wa 2020.

Yinjiriye mu ndirimbo ‘Fine Girl’ ivuga ku bana b’i Gikondo ari naho yakuriye, ibintu birahinduka abantu bamwakiriza amashyi y’urufuya, abandi mu karuru k’ibyishimo n’ubwo bari barushye.

Ni umuhanzi w’umuhanga uzi guhuza n’abafana be akamenya n’uko yitwara ku rubyiniro byatumye yishimirwa mu buryo bukomeye. Yanahiguye umuhigo we wo gukorana indirimbo na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona, indirimbo bayise ‘Uri ibyiringiro’.

Fabien ufite ubumuga bwo kutabona ageze imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo, yabifurije umwaka mushya muhire umunezero urenga benshi muri iki gitaramo. Bombi bahuje amajwi baririmbana iyi ndirimbo abafana bakajya basubiramo amagambo ayigize byongera kugarura n’abari basohotse.

The Ben kandi yanifashishije umubyinnyi Sherrie Silver mu ndirimbo ‘Can’t Get Enough’ yakoranye na Otile wo muri Kenya. Uyu mubyinnyikazi yagaragaje ubuhanga akanyuzamo agatigisa ikibuno, ibintu byazamuye ibyishimo kuri benshi.

Yanamwifashishije mu ndirimbo ‘Suko (Isabella) aherutse gusohora. Ni we wayoboye imbyino z’ababyinnyi bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Indirimbo nka ‘Ko nahindutse’, ‘Ntacyadutanya’ yakoranye na Princess Priscillah, ‘Lose Control’ zatumye akurirwa ingofero muri iki gitaramo yatumiwemo nk’umuhanzi w’Imena wari utegerejwe na benshi.

Yasoje kuririmba hari igikundi cy’abafana basohoka urusorongo.

2. Umuraperi Hagenimana Jean Paul [Bushali]

">

Bushali ni izina ritamaze igihe mu matwi y'abanyarwanda ariko iyo urebye urwego rw’umuziki we n’ibihangano bye hari abadatinya kuvuga ko urwego ariho kuri ubu rugereranywa n'urwa bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye.

Uyu musore yinjiranye injyana nshya imenyerewe nka Trap ariko iri mu Kinyarwanda (Kinya Trap). Imyitwarire ye, amagambo agize indirimbo ze, inkweri ku mutwe [Ubu zarogoshwe kuko yari amaze iminsi afungiye gukoresha ibiyobyabwenge] n’ibindi byatumye yigarurira urubyiruko muri iyi minsi.

Yari ku rutonde rw’abahanzi barindwi baririmbye muri East African Party 2020. Mbere y’uko agera ku rubyiniro hagaragajwe inkuru zanditswe kuri we mu bihe bitandukanye zivuga uko yafunzwe, uko yinjiye mu muziki n’ibindi.

Nk’ibisanzwe yaserutse ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda rinini ry’ababarizwa muri Green Ferry Music. Bari bambaye imyenda idasanzwe na masike zihishe mu maso. Abari muri Kigali Arena bahagurikiye rimwe bakira uyu muhanzi ukunzwe n’urubyiruko muri iki gihe.

Ntiyabatengushye kuko yahereye ku ndirimbo ‘Kinyatrap’ iri mu zatumye amenyekana mu buryo bukomeye.

Muri Gashyantare 2018 uyu muhanzi watangiye muzika mu 2013 yasohoye Album ‘Nyiramubande’ naho mu mpera za 2018 asohora Album ‘Ku Gasima’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Indirimbo ze nka ‘Niyibizi’, ‘Ku Gasima’ n’izindi zanyeganyeje Kigali Arena yarimo ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzi yagiye amena amazi mu bafana, akanyuzamo akajya mu bafana yewe byageze n’aho umurinzi wa Bruce Melodie, Mubi cyane amuheka mu bitugu akomeza kuririmba.

Bushali afatanyije na bagenzi be bo muri Green Ferry Music berekanye ko atari agafu k’ivuga rimwe kandi ko injyana ya Kinyatrap bayikomeye. Uyu musore yavuye ku rubyiniro yakuyemo ikote yari yambaye nyuma yo gutanga ubushyuhe muri iki gitaramo.

3.King James YAHAGURUKIJE UMUBARE MUNINI MURI KIGALI ARENA

">

Imyaka icumi irirenze King James ari ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda. Azi kwiga neza ikibuga akiniramo bituma benshi mu bakimusanzemo hari ababivuyemo, abandi baracyahanyanyaza.

Mu gitaramo cya East African Party 2020 yakiranwe ibyishimo by’ikirenga, ntiyavuze byinshi ahubwo yatanze ibyo abafana bari bamutegerejeho. Yifashishije indirimbo ‘Ayarya ni ayanjye’ yakoranye na Bull Dogg wamusanganiye ku rubyiniro, ubushyuhe mu bafana bwikubye.

Bull Dogg yari iturufu nziza muri iki gitaramo cyane ko uyu muhanzi nta bitaramo byinshi kandi bikomeye yagaragayemo. Uyu muhanzi yahisemo kuririmba nyinshi mu ndirimbo zakunzwe yasohoye mu bihe bitandukanye.

Indirimbo nka ‘Palapala’, ‘Uzambabarire’, ‘Buhoro buhoro’ n’izindi zimaze igihe zisohotse zasubije abafana muri bya bihe bya King James afatwa nk’umwami w’imitoma n’umuhanga mu njyana wa R&B, n’ubu niko bimeze.

Benshi birekuye barabyina bafatanya n’uyu muhanzi kongera kubyuma uburyohe bw’indirimbo ze zamwaguriye igikundiro.

Kuva ku bantu bari bicaye mu myanya isanzwe, iy’icyubahiro n’abandi bari begereye urubyiniro ni abahamya b’uko indirimbo ‘Ganyobwe’ yabakuyeho hasi bayiherekeresha indirimbo ‘Ikirori cyahiye’.

AMAFOTO YA THE BEN, UMUHANZI W'IMENA WARI UTEGEREJWE MURI IKI GITARAMO:





AMAFOTO YA BUSHALI MU GITARAMO CYA EAST AFRICAN PARTY 2020:








AMAFOTO YA KING JAMES MU GITARAMO YATANGIYEMO IBYISHIMO KU BAFANA

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sabin Abayo/@Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivienne4 years ago
    Ndabona Byari Uburyohe Abahanzi Bacu Barabasha Nibakomereze Aho





Inyarwanda BACKGROUND