RFL
Kigali

Tuma Basa, umunyarwanda uri mu buyobozi bwa Youtube yakoreye ubukwe muri Ethiopia-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2020 6:50
0


Umunyarwanda Tuma Basa uri mu buyobozi bukuru bw’urubuga nkoranyambaga rwa YouTube, we n’umukunzi we Abaynesh Jembere bakoreye ubukwe bw’akataraboneka muri Ethiopia.



Imyaka ibiri irashize Tuma Basa ari mu munyenda w’urukundo na Abaynesh Jembere ufite inkomoka muri Ethiopia. Bombi batangiye urugero rushya nk’umugabo n’umugore, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2020.

Tuma Basa yanditse kuri konti ya instagram anashyira amafoto y’ubukwe bwe na Abaynesh amenya ko ari umugabo ugaragiwe.

Tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo Tuma Basa yasabye anakwa umukunzi mu muhango wabaye mu misango ya Kinyarwanda.

Ibi birori byari byahuruje ibyamamare bitandukanye birimo Seyi Shey wo muri Nigeria n’abayobozi ba YouTube byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena.

Abahanzi barimo Jules Sentore, itorero Inganzo mu Nganji na Clarisse Karasira nibo basusurukije abari babwitabiriye

Basaninyezi Tumaine uzwi nka Tuma Basa ni umunyarwanda wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye no guteza imbere abahanzi, kuri ubu ni we ukuriye ishami rya Urban Music ku rubuga rwa Youtube.

Ku wa 31 Ukwakira 2019 we n’umukunzi we Abaynesh Jembere, bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bamaze buri umwe yeguriye undi umutima we, bagakundana bizira imbereka.

Abaynesh Jembere abinyujije kuri Instagram yagize ati “Imyaka ibiri ishize nk’uyu munsi twasangiye amafunguro y’umugoroba turi mu mujyi wa Harlem ubuzima bwacu burahinduka, nyuma y’umwaka twiyemeje kubana harabura iminsi 60 gusa ngo dusezerane kubana iteka ryose."

Tuma Basa nawe yagaragaje ko nyuma y’urugendo rw’imyaka ibiri amaze akorana na Abaynesh wamubereye inkoramutima, afite amatsiko menshi yo kumwabika impeta y’urudashira.

Ati “Harabura amezi abiri ngo ube umugore wanjye byemewe n’amategeko, Abeynesh warakoze guhindura ubuzima bwanje.”

Mbere y’uko Tuma Basa ajya gukorera muri YouTube, yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV na REVOLT ya P. Diddy. Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.


Imyaka ibiri irashize Tuma Basa ari mu rukundo na Abaynesh wo muri Ethiopia ari naho ubukwe bwabereye

Abaynesh Jembere wo muri Ethiopia asanzwe afite iduka rikora indorerwamo ryamwitiriwe

Abageni bagendeye ku ifarashi ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo


AMAFOTO: AMY ANAIZ





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND